Mu Karere ka Rubavu haravugwa ifungwa ry’ibigo by’amashuri 47 byigenga
Mu gihe abanyeshuri mu bigo bitandukanye batangiye umwaka w’amashuri, mu Karere ka Rubavu haravugwa ifungwa ry’ibigo by’amashuri 47 byigenga, bikaba byiganjemo abanza n’ayinshuke birimo n’ibyakoreraraga mu nzu zagenewe guturwamo, iz’ubucuruzi n’izituzuye.
Ababyeyi bari bafite abana muri aya mashuri bari mu giharahiro cy’ahobari bakomeraza kwiga.
Mu bigo 47 byafunzwe ubwo twahageraga henshi twasanze hafunzwe nta munyeshuri n’umwe uhari ndetse hariho ku miryango n’amatangazo agaragaza ko hafunzwe.
Gusa hari n’aho twasanze muri ibi bigo byafunzwe abana bazanwe ku mashuri ariko ababyeyi babo basabwa kuza kubacyura kuko hatakemerewe gukorerwa.
Ba nyiri amashuri yafunzwe nubwo birinze kugira icyo babwira itangazamakuru, ababyeyi n’abarezi batubwiye ko batunguwe n’uko amashuri abana babo bigagaho yafunzwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu byemeza ko kuba ibi bigo 47 by’amashuri byafunzwe bitatunguranye.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique ashimangira ko mu bugenzuzi bwakozwe basanze ibi bigo byambuwe uburenganzira bitewe no gukorera ahatujuje ibisabwa, nk’aho ishuri usanga riri mu nzu zagenewe guturwamo, ahandi ugasanga ari inzu z’ubucuruzi n’izituzuye.
Avuga ko uyu umwanzuro wafashwe mu nyungu z’umutekano w’abana bigaga muri ibyo bigo.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko muri aya mashuri 47 yafunzwe, azuzuza ibisabwa azakomorerwa nyuma y’ubugenzuzi nk’uko hari andi yabyujuje agakomorerwa.
Gusa ubwo twakoraga iyi nkuru hari bamwe mu babyeyi bari bamaze kujyana abana babo mu bigo biri hafi y’ibyafunzwe.