Mu by’ukuri demokarasi isobanura imiyoborere kandi igasobanura amahitamo y’abaturage- Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yongeye kwibutsa ko demokarasi ikwiye kuba ishingiye ku miyoborere no ku baturage bafata ibyemezo byabo bwite aho kwigana iby’abandi cyangwa bagahatirwa kubikurikiza kugira ngo, Isi yemere ko abaturage bayobowe muri demokarasi.

Muri Politiki n’imiyoborere, ku Isi hagiye hagaragara uburyo butandukanye bwo kuyobora aho uretse demokarasi habaho ubwami (monarch), aho agatsiko cyangwa umuryango byiharira ubuyobozi (oligarchy) cyangwa imiyoborere ikaba ishingiye ku iyobokamana (theogracy).

Muri Mata uyu mwaka, Perezida Kagame yavuze ko hagati y’ubwo bwoko bw’imiyoborere hazamo n’ubundi bwitwa “uburyarya” ari na bwo bukomeye kandi bukoreshwa cyane kurusha ubundi ariko ntibuvugweho.

Ubwo yakiraga itsinda ry’abyobozi 26 b’ibigo by’ubucuruzi bihuriye mu Muryango w’Abayobozi Bakuru bakiri bato (YPO) ku wa Gatatu taliki ya 3 Kanama, Perezida Kagame yavuze ko demokarasi nk’uburyo bwiza bwo kuyobora ikwiye kuba ubuyorozi bw’abaturage bifatira imyanzuro aho kuyifatoirwa n’abandi babaturaho ibyo bakunda.

Imwe mu ngingo zikunze kuzamurwa cyane n’abanenga imiyoborere y’u Rwanda, ni ijyanye na demokarasi bahamya ko ihame ryayo ritubahirizwa nyamara birengagije igisobanuro nyacyo ifite ku baturage, kuko kubyirangagiza ari na byo bizamura uburyarya bwasumbye indi miyoborere ku Isi.

Perezida Kagame yagize ati: “Nyurwa no kubona demokarasi nk’imiyoborere. Mu by’ukuri demokarasi isobanura imiyoborere kandi igasobanura amahitamo y’abaturage. Abaturage bahitamo icyo bashaka kwikorera. Mu gihe amahitamo n’uburyo bw’imibereho y’abanyarwanda bitubashywe, ahubwo bakaba bagomba kugendera ku mahitamo y’abandi, aho ntitwaba tuvuga demokarasi rwose, kuko ibaye ari demokarasi wakabemereye bakihitiramo.”

Yakomeje agira ati: “Kuri twe rero, ntiduterwa ipfunwe no kugaragaza uruhare rwacu, cyane cyane tuzirikana aho twavuye, abo turi bo, abo twifuza kuba bo, kandi turashaka kuguma kuri iyo ntego.”

Ikibazo cya demokarasi gikunze kuzamurwa kenshi n’abafite ikibazo ku kuba Perezida Kagame ayoboye imyaka isaga 20 kandi abaturage bakaba bacyifuza ko akomeza kubayobora, mu gihe byabaye nk’ihame ko umuyobozi akwiye kugira manda y’imyaka mike asubiraho rimwe cyangwa kabiri agaharira abandi bakayobora binyuze mu matora.

Nyamara ubwo buryo bw’imiyoborere, ari na bwo bwitiranyijwe na demokarasi bwagiye bugaragaza ibyuho bikomeye no mu bihugu bikomeye kwisi byafatwaga nk’icyitegererezo cya demokarasi.

Abanyarwanda benshi ntibahwema kugaragaza ko bifuza gukomeza kuyoborwa n’Umukuru w’Igihugu wahinduye icyerekezo cy’u Rwana rwasaga n’urwasibamye ku ikarita y’Isi, nyuma y’imyaka itagera kuri 30 rukaba ruri mu nyenyeri zimurikira Isi yose mu nzego zitandukanye.

Itsinda ry’abayobozi bakuru bakiri bato ryaje mu rwanda rikubutse mu Butalliyani, uruzinduko rukaba ruzasoza basuye ibihugu icyenda batoranyije bityo bazakomereza muri Kenya,  Seychelles, Nepal, Bhutan, Turikiya, Romania na Switzerland.

Bakiri mu Rwanda, abo bayobozi basuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga aho biboneye ingagi zo mu misozi basanze mu buturo bwazo.

Umuryango YPO watangiye mu mwaka wa 1950, kuri ubu ukaba uhuriwemo n’abanyamuryango basaga 33,000 baturuka mu bihugu 142, aho kuri ubu ubonwa nk’amahirwe mashya yo guhanga imirimo no kwagura inzozi z’abikorera bakiri bato.

Uyu muryango washinzwe n’Umunyamerika w’imyaka 27 y’amavuko Ray Hickok, wisanze ari Umuyobozi w’Ikigo cy’umuryango wabo Hickok Belt nyuma y’urupfu rwa se umubyara. Uyu muryango ushyize imbere gushyigikira urubyiruko rw’abayobozi bakiri bato ku Isi yose.

Inama ya mbere Hickok yayikoranye na Robert Wood Johnson III na we waje kuyobora Ikigo mpuzamahanga gikora imiti n’inkingo Johnson & Johnson, nyuma haboneka n’urundi rubyiruko rwagiye rugaragaza ubushake bwo kwiyunga kuri uwo muryango

Kuri ubu uyu muryango uri mu bigo bikomeye ku Isi kuko uhuza urubyiruko rwahanze akazi gasaga miliyoni 22, bivuze ko ibigo bayoboye bitunze umubare munini w’abatuye Isi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ibigo bihuriye muri uyu muryango bikubiye mu myuga iri mu moko asaga 40 uhereye ku ikoranabuhanga ukagera ku nganda, aho kugira ngo wemererwe kwinjira muri uyu muryango biba bisaba kuba uyoboye ikigo gifite nibura igishoro cya miliyoni 13 z’amayero.

 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/08/2022
  • Hashize 2 years