Mu Bwongereza, umukinnyi yasezeye ku ikipe ye yigira mu byo gusenga

  • admin
  • 22/09/2016
  • Hashize 8 years

Umukinnyi wo hagati akaba na myugariro witwa Jeremy Helan, ku myaka 24 yatunguye ikipe ye ya Sheffield Wednesday yo muri Championship ababwira ko ashaka kuva mu byo gukina agashyira inguvu mu gusenga.

Sportsmail yasesenguye iby’uyu musore wakiniye France U19, bavuga ko yari yitezweho kuzaba Pafrice Evra mushya, ntibyaje kumuhira cyane ku buryo agiye kwerekeza Saudi Arabia nyuma y’aho ngo n’ubundi yongereye cyane ibihe byo kuba mu musigiti.

Amasezerano ya Helan yari atararangira, yagombaga kuzashira ku musozo w’iyi season. Uyu musore asanzwe ari nyamwigendaho, nta bantu ajya abwira amakuru ye.

Hari abavuga ko ari ibiri mu rwambariro, Helan yabibwiriye icyifuzo cye mu cyumweru gishize. Yavuze ko ashaka kwigira Saudi Arabiya ku mpamvu z’amasengesho. Mu ikipe nta byinshi bavuze gusa ngo baracyari kugira ibyo bavugana.


Jeremy Helan n’ubundi ngo yarasigaye asa nk’uwibera mu musigiti i Sheffield(photo internet)

Yanditswe na Lucky van Rukundo//Muhabura.rw

  • admin
  • 22/09/2016
  • Hashize 8 years