Mu Burusiya bakiriye bate inkuru y’ihanuka ry’indege irimo Prigozhin?

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/08/2023
  • Hashize 1 year
Image

Uburusiya ni igihugu cy’ibitangaje byinshi.Abantu hano baratunguwe muri iyi mpeshyi ubwo indege za drones zateraga rwagati mu mujyi wa Moscow inshuro nyinshi, zigatera guturika no kwangiza inyubako.Nyuma ifaranga rouble ry’Uburusiya riragwa bikomeye – rigera aho idorari rimwe rya Amerika rivunjwa ama-rouble 100.

Nyuma y’ibyo, ubutumwa bwajyaga ku Kwezi bwaranze: Icyogajuru Luna-25 cy’Uburusiya muri weekend ishize cyariho cyururuka ku Kwezi kigwa nabi kirashwanyuka.

Ariko ubu, inkuru y’uko indege yari irimo Yevgeny Prigozhin yahanutse igashya mu gace k’Uburusiya ka Tver, abantu benshi yabatunguye kurushaho.

Ariko mu kuri ahubwo, Abarusiya benshi birashoboka ko batunguwe n’uko bitabayeho mbere y’aha.Hari hashize ibyumweru hari impuha mu Burusiya ku gitegereje Yevgeny Prigozhin. Ubu hari hashize neza amezi abiri uyu wari ukuriye Wagner atangije ubugumutsi bwamaze umwanya muto.

Abarwanyi be b’abacanshuro bafashe umujyi wo mu Burusiya bakomeza berekeza i Moscow. Nyuma y’uko ubu bugumutsi buhagaze, benshi n’ubundi bibazaga ko iminsi ya Prigozhin ibaze.

Uko byagenda kose buriya bugumutsi bwari igisebo gikomeye kuri Kremlin – ibiro bya perezida w’Uburusiya- kandi Perezida Putin ntabwo ari wa mugabo ubabarira akanibagirwa.

Isaha imwe nyuma y’uko iriya ndege ihanutse, ikigo cy’Uburusiya gishinzwe iby’indege, Rosaviatsiya, cyasohoye itangazo cyemeza izina rya Yevgeny Prigozhin nk’umwe mu bagenzi bari bayirimo.

Ibi ni ibintu byihuse kandi bitamenyerewe kuri Rosaviatsiya; ikigo ubusanzwe kigenda buhoro cyane mu kuvuga ku mpanuka zabaye. Aha byateye kwibaza.

Televiziyo ya leta y’Uburusiya yatangaje iyi nkuru mu buryo bworoheje, isubiramo ibyavuzwe n’abategetsi ntihagire icyo irenzaho.

Mu nkuru yabo y’ibanze ya nijoro, Channel One igenzurwa na Kremlin yahaye iyi nkuru amasegonda 30 gusa.

Bisanzwe bizwi neza ko televiziyo za leta mu Burusiya zitegereza amabwiriza y’abategetsi z’uburyo batangazamo inkuru.

Naho kuri Wagner ubwayo, sheni zihuzwa nayo kuri Telegram ziravuga ko Prigozhin “yishwe…n’abagambanira Uburusiya”.

Ku biro bikuru bya Wagner mu mujyi wa St Petersburg, hashyizwe ahantu h’urwibutso. Amashusho arerekana abantu bazana indabo n’amatara ya buji bagashyira aho.

Amaso ubu yerekejwe ku byabaye kuri iriya ndege bwite. Ibinyamakuru mu Burusiya biravuga ko abakora iperereza barimo kureba impamvu yahanutse, harimo “n’igikorwa cyo hanze yayo”.

Avuga kuri iyi ndege, umusesenguzi wa politike Tatiana Stanovaya yavuze ko icyateye guhanuka kw’iyi ndege atari ingenzi – ahubwo icy’ingenzi kurushaho ari ubutumwa itanga ku wundi watekereza kugumuka.

Ati: “Buri wese arabona iki nk’igikorwa cyo kwihorera…Kuri Putin, n’abandi bose bo mu nzego z’umutekano n’igisirikare, urupfu rwa Prigozhin rukwiye kuba isomo.”

Yapfanye n’uwari amwungirije

Inzego z’ubutabazi z’Uburusiya zatangaje ko imibiri yose y’abagenzi bari muri iriya ndege ubu yabonetse.

Abategetsi bavuga ko abari bariyirimo barimo Yevgeny Prigozhin n’uwari umwungirije Dmitry Utkin – umugabo wahaye izina uriya mutwe w’abacanshuro.

Indege bwite bari barimo nta kibazo yigeze igaragaza kugeza ubwo ihanutse imaze amasegonda 30 gusa mu kirere yagombaga kugenderamo, nk’uko amakuru y’uburyo indege zikurikiranwa abyerekana.

Ian Petchenik, ukorera ikigo Flightradar24 yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko iriya ndege barimo ya Embraer Legacy 600 “yahanutse bitunguranye ishinze” saa 15:19 GMT hari saa 17:19 i Gitega na Kigali.

Maze ikava ku butumburuke bwa 8,5km yariho igenderaho igahanuka. Amaso ubu yerekeje ku kumenya icyabiteye.

Nta Prigozhin, Wagner uko imeze uku irarangiye.

Uyu mukuru wayo wakundaga kuboneka ku mbuga zayo kuri Telegram yambaye imyenda ya gisirikare niwe wari urufatiro rw’uyu mutwe kandi yawubakiye akazi n’abafatanyabikorwa.

Ubwe yavugaga ko ari we washinze uyu mutwe w’abarwanyi b’abacanshuro.Kuva muri Mali kugera mu burasirazuba bwo hagati, uyu mugabo wahoze acuruza ibiryo yubatse ‘network’ y’abantu batumaga Wagner ikora ibikorwa byayo ahatandukanye, nibura mu bihugu birindwi, harimo n’ibyo mu burengerazuba bwa Africa.

Yari yubashywe cyane, ndetse bisa n’ibirenze kubahwa gusa, n’ibihumbi by’abacanshuro yahaye akazi.Ibi byatumye yumva afite imbaraga kugera aho akebana n’abakuru b’igisirikare cy’Uburusiya, bisobanuye ko bigoye kumusimbura.

Inkuru ziva imbere mu bamwegereye zivuga ko ubutasi bw’igisirikare cy’Uburusiya, GRU, bwariho butekereza gushinga undi mutwe w’abacanshuro wo guhangana na Wagner, ikintu Prigozhin yari kurwanya bikomeye.

Ariko niba ubu yapfuye Kremlin isigaranye ikibazo gusa cy’icyo ikoresha abarwanyi basaga 25,000 asize – niba basenya Wagner, bayisimbuza undi mutwe, cyangwa bashaka undi muntu wo gusimbura Prigozhin.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/08/2023
  • Hashize 1 year