Mr Gloire nk’Umuhanzi Ufite bikorwa by’Indashyikirwa ku myaka 17 yatangaje ibyo ahishiye Abanyarwanda

  • admin
  • 14/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Izina Mr Gloire ni izina rizwi muri muzika Nyarwanda by’Umwihariko mu ntara y’Amajyaruguru, Mucyo Gloire ni Umuhanzi uzwi nka Mr Gloire, ukiri umwana ariko nanone ushoboye ibyo akora cyane ko imyaka ye amaze ku isi imyinshi muri yo ayimaze ari umuhanzi mu njyana ya Hip Hop hano mu Rwanda n’Ubwo benshi bari bamaze iminsi batamubona cyane mu ruhando ariko ngo kuri ubu Imbaraga ni zose kuri Mr Gloire.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Muhabura.rw, Uwineza Patrick usanzwe ushinzwe gufasha ndetse akaba n’Umujyanama w’uyu muhanzi Mr Gloire ndetse uyu Patrick niwe muyobozi w’Inzu itunganya imiziki ya Top 5 Sai, yatubwiye ko umuhanzi Gloire ahari ndetse n’Umuziki arimo ku wukora cyane kurenza uko yari asanzwe akora. Patrick yagize ati: “Mr.Gloire ni umuhanzi wandika akanaririmba akaba anafitanye amasezerano n’inzu itunganya umuziki ya Top5Sai mbereye Umuyobozi ,akaba ari n’umuhanzi ubimazemo igihe kuko yatangiye urugendo rwa muzika mu mwaka wa 2009, akaba yarakandagije ikirenge cye bwa mbere muri studio mu 2010. Ni umuhanzi ushoboye kuko ari muri bake bakomoka mu ntara y’Amajyaruguru bashoboye gukora alubumu ndetse bakanayishyira ahagaragara akiri umwana muto kuko yari afite imyaka 11”

Patrick kandi akomeza asobanura ko iyi Alubumu ya Mr Gloire yitwaga “Mfite Inzozi” ari alubumu yamuvanye ku rwego rw’Abana ikamushyira ku rwego rw’Abantu bakuze n’Ubwo imyaka ye ari mikeya cyane. Nk’Uko bisanzwe bimenyerewe kuri iyi nzu itunganya imiziki izwi ku iziana rya Top 5Sai izamura abahanzi benshi batandukanye dore ko no mu bahanzi bafite amazina akomeye hano mu Rwanda usanga hafi ya bose barazamukiye muri iyi Top 5Sai. Kuri ubu Bakaba rero bafite na gahunda yo gufasha Mr.Gloire kugera kubyiza nk’uko basanzwe babigenza. “Ntimumfate Uko Ntari”ni indirimbo nshya ateganya gushyira hanze mu mpera z’iki cyumweru dutangira ndetse n’amashusho yayo akazaza vuba kubufatanye na kompanyi yitwa Plan B Multimedia akaba ari nayo iri gufatanya Top5Sai kugira ibihangano by’uyumuhanzi bigire ireme nk’Uko Patrick Uwineza akomeza abivuga.

Twababwira ko Mr.Gloire ubusanzwe amazina ye y’Ukuri ari MucyoGloire yavutse tariki 0 8 Werurwe mu mwaka wa 1999, Avukira I Musanze mu ntara y’Amajyaruguru mu muryango w’abana batanu, akaba ari umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo wibanda cyane ku njyana ya Hip Hop. Top5Sai ikaba yaramubengutse ubwo yari yitabiriwe igataramo yari yateguye (Top5Sai) maze abasha gutsindira bimwe mu bihembo byatanzwe harimo gukorerwa indirimbo ndetse abasha no guhabwa amasezerano y’imyaka 10 binyuze mu babyeyi be kuko yari akiri umwana muto w’imyaka icumi Mr Gloire yamenyekanye kandi mu ndirimbo nka “UkoBiri, Ubuhemu, Baravuga, Umubyeyi Gito yafatanije na Jay Polly.”


Amashusho y’Indirimbo Umubyeyi Gito ya Gloire

Indirimbo Mfite Ijambo ya Mr Gloire afatanije na May Lo



Yanditswe na Zihirambere Pacifique/Muhabura.rw

  • admin
  • 14/05/2016
  • Hashize 8 years