Mozambique : Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi munzira yo gufasha Igisirikare cy’u Rwanda
Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi uratekereza gushyigikira ibikorwa bya gisirikare by’u Rwanda muri Mozambique mu rugendo rwatangiye rwo gutanga ubufasha bwo kurwanya ibyihebe bifitanye isano na Leta ya Kisilamu mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru y’iki gihugu.
Ayo makuru mashya yatangajwe n’Ambasaderi wa EU mu Rwanda Nicola Bellamo, mu biganiro bya Politiki ngarukamwaka byiswe “Article 8 Dialogue”, bigamije kungurana ibitekerezo ku rugendo rwo kwimakaza umubano w’u Rwanda n’ibihugu by’i Burayi.
Ibyo biganiro ni bimwe mu bigize umusaruro w’amasezerano ya Cotonou agenga imikoranire yubahirije amategeko mu mubano wa EU n’ibihugu 79 by’Afurika, Carribbes na Pasifika.
Ni ibiganiro biba bigamije gusangira amakuru ku buryo bwo bwo guteza imbere ubwumvikane no koroshya ishyirwaho ry’ibikorwa by’ingenzi ndetse na gahunda zihuriweho.
Ubwo yavugaga ku ruhare rw’u Rwanda muri Mozambique, Bellomo yagize ati: “Nizeye ko ibi biganiro bizatanga izindi ngingo zo kumenyesha ibiganiro bikomeje ku nkunga ishobora guterwa n’u Rwanda, no kumenya inzego nshya zo guteza imbere no kubungabunga amahoro n’umutekano ku mugabane w’Afurika.”
Guhera taliki ya 9 Nyakanga 2021, u Rwanda rumaze kohereza abasirikare n’abapolisi basaga 2000 batanga umusanzu mu guhashya imitwe y’iterabwoba mu Ntara Cabo Delgado, ku bufatanye n’Inzego z’umutekano za Mozambique (FADM) ndetse n’Ingabo zoherejwe n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).
Nyuma y’amezi abiri gusa, ubufatanye bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda na Mozambique bwari bumaze gutanga umusaruro ufatika kuko ibice byose by’ingenzi byari ibirindiro by’ibyihebe byasubiye mu maboko ya Leta, hakurikiyeho ibikorwa byo kwirukana ibyihehe no kubisanga mu tundi duce byihishemo.
Kugeza ubu ituze ryagarutse mu bice bitandukanye aho u Rwanda na Mozambique bifatanya kubungabunga amahoro n’umutekano muri iyo ntara, cyane ko amagana y’abaturage babaga mu nkambi bagarutse mu ngo zabo.
Mukwezi k’Ugushyingo 2021, EU yatangije gahunda y’imyaka ibiri yo guhugura ingabo za Mozambique zo mu mutwe wihariye mu bijyanye no kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado, u Rwanda na rwo rukaba rwiteguye icyo gikorwa.
Ambasaderi Bellomo yanashimye inyungu u Rwanda rwakuye mu gukingira abaturage barwo icyorezo cya COVID-19 kuko zifite uruhare rukomeye mu mibereho myiza y’abaturage ndetse no mu izahuka ry’ubukungu bw’Igihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta, yavuze ko nubwo hari impinduka nyinshi zabaye mu bice bitandukanye by’Isi, ubufatanye bw’u Rwanda na EU butigeze buhinduka kandi bwakomeje gukomera, by’umwihariko muri ibi bihe by’icyorezo cyategetse ibihugu gukorera hamwe mu kukrwanya.
Ministiri Dr. Biruta yakomeje avuga ko inzego z’ingenzi EU izakomeza gufatanyamo n’u Rwanda zijyanye n’Icyerekezo 2050 ndetse na Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere (NST1)
Ubutwererane bw’u Rwanda na EU mu gihe kiri imbere buzibanda ku guteza imbere uburezi, kongerera urubyiruko ubumenyi no kuruhangira imirimo, kubaka iterambere ridaheza kandi ritangiza ibidukikije hibandwa ku buhinzi bwa kijyambere no ku iterambere ry’imijyi, iterambere ry’imiyoborere mu bya Politiki n’ubukungu n’ibindi nzego.