Mozambique: Perezida Nyusi yongeye gushima Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika ya Mozambique Filipe Jacinto Nyusi, yongeye gushima Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange, bemeye gutanga abahungu n’abakobwa babo ngo batabare Intara ya Cabo Delgado yari yibasiwe n’ibyihebe mu gihe gisaga imyaka ine, yemeza ko ubwitange bwabo butazibagirana.

Ku wa Gatatu taliki ya 29 Ukuboza 2021, ni bwo Perezida Filipe Nyusi yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda, iza Mozambique n’iz’ Umuryango w’​Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SAMIM) mu Karere ka Mueda ko mu Ntara ya Cabo Delgado.

Akihagera yakiriwe ku kibuga cy’indege cya Mueda na Brig Gen Vidigal uyoboye by’agateganyo inzego z’umutekano z’igihugu cya Mozambique (FADM) muri ubu butumwa, ari na we wamusobanuriye uko ibikorwa byo guhashya iterabwoba birimo gukorwa mu Ntara ya Cabo Delgado no mu ya Niassa.

Perezida Nyusi yahuye kandi n’abahagarariye inzego z’umutekano za Mozambique, iz’u Rwanda nderse n’iza SADC zoherejwe muri ubu butumwa (SAMIM).

Yashimye ibihugu byose byitabiriye itabaro ku ruhare ntagereranywa byagize mu guhashya ibyihebe, asaba izo ngabo gukaza ibikorwa bya gisirikare mu turere twa Macomia, Mocimboa da Praia, Nangade Mueda no ku kirwa cya Ibo.

By’umwihariko, Perezida Nyusi yashimiye Perezida Kagame n’Abanyarwanda bose bemeye kohereza abahungu n’abakobwa babo mu bikorwa byo guhashya ibyihebe, yongeraho “ko ubwitange bwabo butazibagirana.”

Yakomeje ashima Ingabo za SAMIM zari zihagarariwe n’umutwe udasanzwe w’Ingabo zaturutse muri Botswana ku bikorwa bishimishije bakoze mu turere barimo bahawe kugaruramo amahoro.

Yashimye kandi Ingabo z’Afurika y’Epfo, iza Tanzania n’iza Lesotho zagaragaje ubwitange mu kugeza ku baturage amazi meza, ibyo kurya ndetse no kongera kububakira inzu abaturage bo mu bice bahawe gusohorezamo ubutumwa.

Yasabye izo ngabo ko zigomba guhoza ijisho cyane cyane ku Karere ka Macomia aho inyeshyamba zivanze n’abaturage zikomeje guteza umutekano muke

Umukuru w’Igihugu yasabye Inzego z’umutekano za Mozambique kwigira ku ngabo zaje kubatera ingabo mu bitugu kubera ko zaje nk’abafatanyabikorwa ariko batazaguma muri Mozambiqque iteka ryose.

Yasoje yifuriza buri wese mu bari muri ubwo butumwa, Umwaka mushya Muhire wa 2022.

Kuwa 9 Nyakanga 2021 nibwo u Rwanda rwatangiye gahunda yo kohereza muri Mozambique abasirikare n’abapolisi batangiye kujyayo ari 1000, abasirikare 700 n’abapolisi 300, ariko bakaba barakomeje kongererwa amaboko n’ubushobozi mu gihe ubutumwa butararangira.

Icyemezo cyo kohereza Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda muri Mozambique cyafashwe nyuma y’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Nyusi muri Mata 2021 mu ruzinduko uwo Mukuru w’Igihugu cya Mozambique yagiriye i Kigali.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe