Mourihno yageze ku ntego
- 18/10/2016
- Hashize 8 years
Ni ku mukino wa nyuma w’umunsi wa munani wa English Premier League shampiyona y’igihugu cy’Ubwongereza aho Liverpool yakiriye Mancheester United maze bakaza kunganya 0-0, umtoza Mourihno wahabwaga amahirwe make yagaragaje ko inota rimwe ryari rimuhagije urebye uburyo yari yubatsemo umukino.
Abatari bake bibajije ikinti Marouane Fellaini yaraje gukora mu kibuga mu gihe ashijwa kuba ari we utuma iyi kipe ikina umukino utihuta.
Igisubizo ariko cyanagaragaraga ku bakurikiranira hafi ibya Mourihno, bwari uburyo bwo gufungira hagati kugira ngo bime Liverpool umwanya wo gukina wa mupira wayo.
Ibi ariko banabifashijwemo no kuba umukinnyi wo hagati Adam Lallana uhagaze neza muri Liverpool atabanje mu kibuga kubera igihe yari amaze mu mvune. Nyuma yo kuza mu kibuga ikipe ya Manchester yarushujwe ku buryo bugaragara ariko biba iby’ubusa bagabana amanota.
Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw