Mount Kenya:Kuba amwe mu mashami yari yarahagaritswe muri kaminuza yemerewe ni igisubizo kubari barayarangijemo.

  • admin
  • 03/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Inama nkuru y’igihugu ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza yahaye uburenganzira kaminuza ya Mount Kenya bwo kongera gufungura amashami yayo y’ubuvuzi yari yarafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa na Minisiteri y’uburezi. Ni nyuma y’uko inama nkuru y’igihugu ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza ikoze ubugenzuzi igasanga iyi kaminuza yarubahirije ibyasabwaga. abanyenshuri barangije mu mashami yari yarafunzwe bazagaruka kuyasubiramo ariko nta kiguzi.





Abaturage bicaye bategereje imibiri yabantu babo

Bahagarikirwa aya mashami ajyanye n’ubuvuzi muri Mount Kenya Ishami ry’ikigari , mu gihe buzuzaga ibisabwa n’inama nkuru y’igihugu ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza habayeho igikorwa cyo kujyana abanyamakuru muri kenya aho iyi kaminuza ifite aya mashami , usibye kuba itanga ubumenyi ku banynenshuri biga ubuvuzi banafasha abaturage bo mu gace ka Thika muri gahunda yitwa “public-private partnership” aho iyi kaminuza iri kubabikira imibiri yababo bitabye Imana kugira ngo itangirika kugeza igihe babashyinguriye kuko abaturage badafite uburuhukiro bwabugenewe.

Nyuma yo kubona uburyo iri shami rifasha aba baturage Muhabura.rw yifuje kumenya nyuma yo guhagarikwa by’agateganyo aya mashami I Kigali aho bigeze ndetse n’ikibura ngo kaminuza ya Mount Kenya ikomeze kuyigisha ndetse inakomeze itange umusaruro mu banyarwanda , Umuyobozi w’inama nkuru y’igihugu ishinzwe Amashuri makuru na zakaminuza Innocent Mugisha avuga ko kuva tariki ya 1 Ukwakira uyu mwaka iyi kaminuza basanze ibyo basabwa babyujuje ayari yarahagaritswe ni nk’ubuzima rusange (public health), pharmacy , nursing ubu bamaze gutegura amasomo yagombaga kwigishwa muri aya mashami atigishwaga urugero nk’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi (methenal child)



Umuyobozi mukuru w’inama nkuru y’igihugu ishinzwe amashuri makuru na zakaminuza(hec). Dr Innocent Mugisha

Kuba hari amasomo atari yujuje ibisabwa Umuyobozi wungirije wa kaminuza mount kenya prof Evans Kerosi avuga ko yemeranywa nabyo ariko ubu babikemuye kandi ko abanyenshuri barangije bazagaruka bakiga ibyo batize kandi ko batazigera bishyuzwa amafaranga y’ishuri kandi ko icyo bishimira nka kaminuza ya mount kenya iyo basuwe nkuku bibafasha gukosora aho bitameze neza ndetse abanyenshuri bashoje bagatanga umusaruro ku isoko ry’umurimo.



Prof. Kerosi Deputy vice chancellor coordination of constituent colleges, campuses and centres MKU

Twanababwira ko no mubyo basabwagwa harimo ninyubako ijyanye n’icyerekezo 2020 Urwanda rwihaye, basanzwe bakoreramo ubu bakaba barimo kubaka kagarama muri Kicukiro izuzura mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha.

Yanditswe na Mutoni Brenda/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/10/2015
  • Hashize 9 years