Mme Jeannette Kagame n’Umugore wa Perezida Patrice Talon wa Benin basuye Isange One Stop Center

  • admin
  • 08/11/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umugore wa Perezida Patrice Talon wa Benin na Mme Jeannette Kagame, kuri iki gicamunsi basuye Isange One Stop Center gikorera ku Kakiru kita cyane ku bakorewe ihohorerwa rishingiye ku gitsina.

Commissioner of Police Dr Daniel Nyamwasa watangiranye na Isange One Stop Center wakiriye aba bashyitsi yabwiye ko mubo iki kigo ubu cyakira 72% ari ababa bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yabwiye abashyitsi ko iki kigo cyatangiye mu 2009 ngo gifashe abanduye Virus itera SIDA no gufasha ababyeyi bo mu Rwanda babyara bafite ubwandu bwa SIDA kutanduza abo babyaye, yemeza ko ubu mu Rwanda nta bana bagipfa kuvuka banduye SIDA.

CP Dr Nyamwasa yabwiye aba bashyitsi ko Isange one stop center yakira abantu ibihumbi 300 ku kwezi bahuye n’ihohoterwa harimo abahura n’ihoterwa rishingiye ku gitsina 72% n’abandi 28% bahura n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo rinyuranye.

Avuga ko muri aba baba bahohotewe bishingiye ku gitsina abana bari munsi y’imyaka itanu ari 18%, abandi 82% bakaba bari hagati y’imyaka itanu na 18.

Iki kigo ngo cyatinyuye abantu kuvuga ihohoterwa bakorewe, ibintu bitabagaho mu bihe byashize.

Kubera ko amashami y’iki kigo yagiye ahezwa henshi mu gihugu ngo byagabanuye umurindi w’ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina binongera umuhate wo gukurikirana ibyaha bigendanye naryo.

Mme Jeannette Kagame n’Umugore wa Perezida Patrice Talon wa Benin basuye Isange One Stop Center

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/11/2016
  • Hashize 8 years