Miss Wema Sepetu ari mu byamamare bitegerejwe mu birori bizahuza abakoresha Instagram ikigali

  • admin
  • 14/11/2017
  • Hashize 7 years
Image

Umunyatanzaniya Wema Sepetu ari mu byamamare bitegerejwe mu birori bizahuriza hamwe abakoresha imbuga nkoranyambaga’ bizaba kuwa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2017.

Ibirori bya Instagram Party biteganyijwe kuzabera ahitwa Chillax Lounge mu Mujyi wa Kigali, hatumiwe Wema Sepetu n’abandi bantu b’ibyamamare bazwi ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane mu Rwanda aho bazahura n’abafana babo bakishimana.

Sepetu wambaye ikamba rya Nyampinga wa Tanzania 2006, yagombaga kuba yageze i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Werurwe gusa

Tumwe mudushya Miss Wema Sepetu Yakoze reba Video

Umuyobozi ushinzwe gutegura iki gitaramo akaba n’umwe mu bakozi ba KFM, Zacharia Mswati yavuze ko bamaze kunoza gahunda y’urugendo Wema Sepetu agiye kugirira i Kigali, igisigaye ni ugutangaza andi mazina akomeye mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda nabo bazitabira ibi birori.

Yagize ati “Nibyo twamaze kubyemeza, Wema Sepetu azaza mu Rwanda mu gitaramo cya Instagram Party cyateguwe na KFM.Impamvu twateguye iki gitaramo ni mu rwego rwo kwerekana ko duha agaciro imbaraga z’imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Instagram, ikindi kandi Radio yacu ifite intego yo gutuma abantu barushaho kugubwa neza tukifuza ko twahurira hamwe twese tukishimana.”

Yongeyeho ko impamvu bahisemo Miss Wema Sepetu mu bantu b’ibyamamare bose bazwi mu karere, ngo ni uko akurikiwe n’umubare munini ndetse akaba ari ku isonga mu bakina filime.

Ati “Ni uwa mbere mu bakinnyi ba filime muri Afurika y’Uburasirazuba mu bafite ababakurikira benshi kuri Instagram, afite abarenga miliyoni eshatu. Ni ibintu byiza aramutse aje inaha akanasura igihugu ndetse akabonana n’abandi bakinnyi ba filime mu Rwanda.”

Wema Sepetu azwi cyane mu Rwanda kubera inkuru zidasanzwe zamuvuzweho agikundana n’icyamamare Diamond Platnumz. Ni umukinnyi ukomeye wa sinema muri Tanzania, afite kompanyi ikomeye itunganya filime yitwa Endless Fame Film Production.

Yanditswe na Bakunzi Emile

  • admin
  • 14/11/2017
  • Hashize 7 years