Miss Teta Sandra yavanyeho urujijo, ahamya ko ugutandukana kwe na Derek ntaho guhuriye na Vanessa wanze Olivis

  • admin
  • 23/06/2016
  • Hashize 9 years
Image

Uyu mukobwa yatangaje ko kugeza ubu ataramenya icyatumye Derek afata umwanzuro wo kumwanga cyane ko nta kibi azi yigeze amukorera.

Yagize ati “Ntabwo nzi impamvu Derek yafashe umwanzuro wo gutandukana nanjye kuko njye mpamya ko nta kosa namukoreye”.

Yongeyeho ko Derek watangaje bwa mbere ko batagikundana ari we uzi byose. Teta yavanyeho urujijo, ahamya ko ugutandukana kwe na Derek ntaho guhuriye n’ukwa Miss Vanessa wanze Olivis uririmbana na Derek muri Active. Ati “ Derek yabikoze kubera impamvu ze bwite kuko njya gukundana na we, Vanessa ntabwo twari inshuti, twamenyanye nyuma”. Abajijwe niba atazajya amukumbura, Teta Sandra yavuze ko azajya amukumbura nk’umusore wahoze ari umukunzi we. Gusa ngo ntateze kumwirukahp na gato kuko azi neza ko nta kibi yigeze amukorera.

Ati “Derek, kumukumbura nzajya mukumbura kuko yahoze ari umukunzi wanjye, ariko ibyerekeranye no kumusaba imbabazi kugira ngo dusubirane byo ntabwo bizabaho kuko nta kosa na rimwe nigeze mukorera”.

Derek atangaza ko we atifuza kuvuga byinshi ku itandukana rye na Sandra ngo gusa ntibatandukanye kuko Olivis na Vanessa bari bamaze gushwana.

Yagize ati “Ntabwo nifuza gutangaza byinshi ku byerekeranye no gutandukana kwanjye na Sandra gusa icyo nabwira abantu ni uko tutatandukanye kubera ko Olivis turirimbana yari amaze gutandukana na Vanessa”. No ku kuba bakongera gukundana ati “Reka turebe icyo ibihe bizabyara” Itandukana rya Derek na Teta Sandra ryaje nyuma y’uko Vanessa yatangaje ko atagishoboye gukundana na Olivis ngo kuko yabonye afite ubwana bwinshi cyane.

Olivis yari yaririnze gutangaza byinshi bijyanye n’ibyo Vanessa yanditse ariko mu gitondo cyo ku ya 22 Kamena 2016, abicishije ku rukuta rwe rw’urubuga rwa Instagram yatangaje ko kugenda kwa Vanessa bihaye umwanya umukunda cyane. Ati « Uwo ukunda nagenda ntukababare kuko aba agiye guha umwanya ugukunda bya nyabyo”. Teta Sandra yakundanye na Derek Sano mu ntangiriro z’umwaka wa 2015 ubwo yari atandukanye na Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid. Naho Vanessa na Olivis bo bari bamaranye igihe gito kuko mu mpera za Werurwe 2016 ari bwo beruye ko bakundana.



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/06/2016
  • Hashize 9 years