Miss Supranational 2016:Nyampinga Akiwacu yatangaje ko yishimiye kuba yarahesheje ishema igihugu cye

  • admin
  • 03/12/2016
  • Hashize 7 years
Image

Akiwacu Colombe wari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2016 yatangaje ko nubwo atambitswe ikamba bwose yishimiye kuba yarahesheje ishema igihugu cye, akaza mu bantu 25 ba mbere, muri 74

Aya marushanwa, yaberaga ahitwa Krynica-Zdroj, mu gihugu cya Poland yasojwe kuri uyu wa 3 Ukuboza 2016, uwitwa Srinidhi Shetty, w’imyaka 24, ureshya na metero 1.72 w’Umuhindekazi yegukanye ikamba.

Ni ku nshuro ya kabiri iri kamba ryegukanwa n’Umuhindekazi, kuko mu 2014 nabwo ryegukanye n’undi ukomoka muri iki gihugu witwa Asha Bhat.

Umwanya wa kabiri muri aya marushanwa (Igisonga cya mbere) wegukanywe n’uwo mu gihugu cya Venezuela witwa Valeria Vespoli, naho umwanya wa gatatu (Igisonga cya kabiri) wo utwarwa na Jaleesa Pigot ukomoka mu gihugu cyitwa Suriname cyo muri Amerika y’Amajyepfo. Umwanya wa kane (Igisonga cya gatatu) wo wegukanywe na Ornella Gunesekere wo muri Sri Lanka. Umwanya wa gatanu (Igisonga cya kane) wo watwawe na Korinna Kocsis wo mu gihugu cya Hungary.

Ibihugu byaje mu cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa (semi-finalists) Top 10 ni Belarus, Indonesia, Myanmar, Poland na Slovakia.

U Rwanda, rwo rwaje kugaragara mu cyiciro cya ‘quarter-finalists’cy’ibihugu 25 byitwaye neza; Top 25; ari byo Argentina, Australia, Brazil, Japan, Mauritius, Mexico, Netherlands, Panama, Paraguay, Philippines, Romania, Russia, u Rwanda, Ukraine na Vietnam.

Nyampinga Akiwacu Colombe wari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2016 yatangaje ko nubwo atambitswe ikamba bwose yishimiye kuba yarahesheje ishema igihugu cye, akaza mu bantu 25 ba mbere, muri 74 bahatanaga baturuka hirya no hino ku Isi.

Aya marushanwa, yaberaga ahitwa Krynica-Zdroj, mu gihugu cya Poland yasojwe kuri uyu wa 3 Ukuboza 2016, uwitwa Srinidhi Shetty, w’imyaka 24, ureshya na metero 1.72 w’Umuhindekazi yegukanye ikamba.

Ni ku nshuro ya kabiri iri kamba ryegukanwa n’Umuhindekazi, kuko mu 2014 nabwo ryegukanye n’undi ukomoka muri iki gihugu witwa Asha Bhat.

Umwanya wa kabiri muri aya marushanwa (Igisonga cya mbere) wegukanywe n’uwo mu gihugu cya Venezuela witwa Valeria Vespoli, naho umwanya wa gatatu (Igisonga cya kabiri) wo utwarwa na Jaleesa Pigot ukomoka mu gihugu cyitwa Suriname cyo muri Amerika y’Amajyepfo. Umwanya wa kane (Igisonga cya gatatu) wo wegukanywe na Ornella Gunesekere wo muri Sri Lanka. Umwanya wa gatanu (Igisonga cya kane) wo watwawe na Korinna Kocsis wo mu gihugu cya Hungary.

Ibihugu byaje mu cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa (semi-finalists) Top 10 ni Belarus, Indonesia, Myanmar, Poland na Slovakia.

U Rwanda, rwo rwaje kugaragara mu cyiciro cya ‘quarter-finalists’cy’ibihugu 25 byitwaye neza; Top 25; ari byo Argentina, Australia, Brazil, Japan, Mauritius, Mexico, Netherlands, Panama, Paraguay, Philippines, Romania, Russia, u Rwanda, Ukraine na Vietnam.Via: Izibarirashe

MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/12/2016
  • Hashize 7 years