Miss Mutesi yasangije abitabiriye inama ubuhamya bw’ u Rwanda
- 04/12/2017
- Hashize 7 years
Miss Mutesi Jolly yahagurutse mu Rwanda yerekeje mu gihugu cya Gabon aho yari yitabiriye inama mpuzamahanga ya Unesco, ihuza urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Inama igamije kwigira hamwe uburyo bwo kubungabunga amahoro kuri uyu mugabane binyuze mu rubyiruko.
Ku Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2017 nibwo Miss Mutesi Jolly yatanze ikiganiro muri iyi nama ageza ku bateraniye muri iyi nama ubuhamya bw’ukuntu u Rwanda rwiyubatse ku buryo bwihuse nyuma yo kuva mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aha uyu mukobwa uhagarariye u Rwanda muri iyi nama yagaragarije amahanga ko nyuma ya Jenoside u Rwanda rwagize amahirwe yo kugira umuyobozi nka Perezida Kagame umuyobozi ukunda u Rwanda n’abanyarwanda. Aha akaba yagaragaje uburyo Perezida Kagame yagize uruhare mu kwiyubaka vuba ku gihugu nk’u Rwanda cyari cyamaze kwangizwa n’aya mahano.
Ibi ariko Miss Jolly Mutesi yabibwiye urubyiruko nyuma yo kurugaragariza ko ubu u Rwanda ari igihugu kiri kwihuta mu iterambere. Iyi nama Miss Mutesi Jolly arimo muri Gabon izamara icyumweru kimwe uhereye umunsi uyu mukobwa yagendeyeho cyane ko yahagurutse mu Rwanda tariki 29 Ugushyingo 2017.
Yanditswe na Niyomugabo Albert