Miss Mutesi Aurore yagaragaje agahinda afite kuva yabura musaza we

  • admin
  • 01/12/2015
  • Hashize 9 years
Image

Hirwa Henry waririmbaga mu itsinda rya KGB akaba n’umuvukanyi wa miss Mutesi Aurore yitabye Imana ku itariki ya 1 Ukuboza 2012 ku munsi nk’uyu turiho.

Ku itariki ya 1 Ukuboza 2012 nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Hirwa Henry waririmbaga mu itsinda rya KGB yitabye Imana arohamye mu kiyaga cya Muhazi mu Ntara y’Uburasirazuba. Yabaye inkuru igoranye kwakira kuri benshi haba abavandimwe be, umuryango, inshuti ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange. Nyuma y’imyaka itatu HIrwa Henry apfuye, mushiki we Mutesi Aurore yagaragaje ko akiyumvamo ibikomere aterwa n’iyi nkuru ngo kuko ihora ari nshya kuri we.

Abinyujije kuri Instagram, Miss Mutesi Aurore yavuze ko atazibagirwa ibihe byiza bagiranye kuva mu buto. Yagize ati “Uri musaza wanjye nakunze kuva mu buto,igihe utuvamo ni wo munsi mubi nagize mu buzima.” Yongeraho ati “Ibihe byiza twagiranye kuva ukiri umuhungu muto nibyo bizana ibyishimo n’umunezero mu mutima wanjye, wakuze ugaragaza ko uri umugabo w’umunyamukuri kandi igihe cyose mu buzima bwanjye nzahora nkwibuka.”

Miss Mutesi Aurore yasoje ubu butumwa bwe agaragaza urukumbuzi n’urukundo rw’iteka agirira musaza we ndetse amwifuriza iruhuko ridashira. Ati, “Ubu imyaka itatu irashize wishimana n’abamalayika, ndagukumbuye kandi ndagukunda cyane muvandimwe, komeza uruhukire mu mahoro.” Aya magambo yongeye kwibutsa benshi urupfu rwa Hirwa Henry ari nako bihanganisha Miss Aurore bamusaba gukomera no kwihanganira urupfu rw’umuvandimwe we.


KGB yaririmbwagamo na Henry uwo wo hagati

Hirwa Henry yamenyekanye cyane nk’umwe mu basore bari bagize itsinda rya KGB rimwe mu matsinda yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki ugezweho mu Rwanda. Yari umuvandimwe wa Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/12/2015
  • Hashize 9 years