Miss Iradukunda ntiyahiriwe n’irushanwa rya mbere rya Nyampinga w’Isi [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 21/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Iradukunda Liliane ntiyahiriwe n’irushanwa rya mbere ryo kurimba neza no kwiyerekana mu mideli (Miss World Top Model) mu marushanwa yo gutoranya Nyampinga w’ Isi ari kubera mu mujyi wa Sanya mu gihugu cy’ Ubushinwa.

Ibi birori byabaye kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ugushyingo 2018, bitangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice (6;30) z’umugoroba ku ma saha ya i Sanya, ubwo i Kigali byari saa sita z’amanywa, Iradukunda yaserutse yambaye ikanzu y’umweru werurutse ujya gusa na kaki.Yari yambaye kandi n’inkweto ndende z’ umukara.

Muri ba Nyampinga bose biyeretse akanama nkemurampaka mu makanzu adodanywe ubuhanga, ako kanama kahisemo 32 batarimo Liliane uhagarariye u Rwanda., nyuma muri abo 32 gahitamo hagendewe ku manota batanu bahize abandi mu kuberwa no gutambuka neza.


Abakobwa batanu barangajwe imbere na Nyampinga (ikanzu itukura) wahize abandi mu kwiyereka

Batanu bahize abandi bakurikiranye muri ubu buryo: uwa mbere yabaye Maёva Coucke wo mu Bufaransa; uwa kabiri aba uwo mu Bushinwa; uwa gatatu aba uwo muri Senegal; uwa kane aba uwo muri Korea; naho uwa gatanu aba uwo muri Afurika y’Epfo.

Ibirori byasusurukijwe n’umuhanzi ukomoka muri Mexique witwa Luis Fernando Allende Arenas.

Nyuma y’ iri rushanwa hazakurikiraho icyiciro cyitwa ‘Head to Head’ kigamije kureba umukobwa urusha abandi ubuhanga muri buri tsinda, nyuma abatsinze mu matsinda bagahatana hagamijwe gutoranya uhiga abandi mu buhanga.

Nyuma yo kudahirwa muri iki cyiciro, Abanyarwanda bakwitega itsinzi kuri Iradukunda mu cyiciro cy’ubuhanga.


Iradukunda yaserutse yambaye ikanzu y’umweru werurutse ujya gusa na kaki n’ubwo ataje muri batanu ba mbere ndetse no ku rutonde rw’abandi 32

Urutonde rw’abandi 32 bakurikiyeho

Australia – Taylah Cannon

Barbados – Ashley Lashley

Belarus – Maria Vasilevich

Belgium – Angeline Flor Pua

Brazil – Jéssica Carvalho

Chile – Anahi Hormazabal

Croatia – Ivana Mudnić Dujmina

Germany – Christine Keller

Greece – Maria Lepida

Guadeloupe – Morgane Thérésiné

Italy – Nunzia Amato

Japan – Kanako Date

Malaysia – Larissa Ping Liew

Mexico – Vanessa Ponce

Nepal – Shrinkhala Khatiwada

New Zealand – Jessica Daniel Tyson

Nigeria – Anita Ukah

Panama – Solaris Barba

Philippines – Katarina Rodriguez

Poland – Agata Biernat

Russia – Natalya Stroeva

Spain – Amaia Izar

Sri Lanka – Nadia Gyi

Thailand – Nicolene Pichapa Limsnukan

Turkey – Sevval Sahin

Vietnam – Trần Tiểu Vy




Habarurema Djamali/MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/11/2018
  • Hashize 5 years