Miss Iradukunda ntiyahiriwe n’irushanwa rya mbere rya Nyampinga w’Isi [REBA AMAFOTO]
- 21/11/2018
- Hashize 6 years
Iradukunda Liliane ntiyahiriwe n’irushanwa rya mbere ryo kurimba neza no kwiyerekana mu mideli (Miss World Top Model) mu marushanwa yo gutoranya Nyampinga w’ Isi ari kubera mu mujyi wa Sanya mu gihugu cy’ Ubushinwa.
Ibi birori byabaye kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ugushyingo 2018, bitangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice (6;30) z’umugoroba ku ma saha ya i Sanya, ubwo i Kigali byari saa sita z’amanywa, Iradukunda yaserutse yambaye ikanzu y’umweru werurutse ujya gusa na kaki.Yari yambaye kandi n’inkweto ndende z’ umukara.
Muri ba Nyampinga bose biyeretse akanama nkemurampaka mu makanzu adodanywe ubuhanga, ako kanama kahisemo 32 batarimo Liliane uhagarariye u Rwanda., nyuma muri abo 32 gahitamo hagendewe ku manota batanu bahize abandi mu kuberwa no gutambuka neza.
Abakobwa batanu barangajwe imbere na Nyampinga (ikanzu itukura) wahize abandi mu kwiyereka
Batanu bahize abandi bakurikiranye muri ubu buryo: uwa mbere yabaye Maёva Coucke wo mu Bufaransa; uwa kabiri aba uwo mu Bushinwa; uwa gatatu aba uwo muri Senegal; uwa kane aba uwo muri Korea; naho uwa gatanu aba uwo muri Afurika y’Epfo.
Ibirori byasusurukijwe n’umuhanzi ukomoka muri Mexique witwa Luis Fernando Allende Arenas.
Nyuma y’ iri rushanwa hazakurikiraho icyiciro cyitwa ‘Head to Head’ kigamije kureba umukobwa urusha abandi ubuhanga muri buri tsinda, nyuma abatsinze mu matsinda bagahatana hagamijwe gutoranya uhiga abandi mu buhanga.
Nyuma yo kudahirwa muri iki cyiciro, Abanyarwanda bakwitega itsinzi kuri Iradukunda mu cyiciro cy’ubuhanga.
Iradukunda yaserutse yambaye ikanzu y’umweru werurutse ujya gusa na kaki n’ubwo ataje muri batanu ba mbere ndetse no ku rutonde rw’abandi 32
Urutonde rw’abandi 32 bakurikiyeho
Australia – Taylah Cannon
Barbados – Ashley Lashley
Belarus – Maria Vasilevich
Belgium – Angeline Flor Pua
Brazil – Jéssica Carvalho
Chile – Anahi Hormazabal
Croatia – Ivana Mudnić Dujmina
Germany – Christine Keller
Greece – Maria Lepida
Guadeloupe – Morgane Thérésiné
Italy – Nunzia Amato
Japan – Kanako Date
Malaysia – Larissa Ping Liew
Mexico – Vanessa Ponce
Nepal – Shrinkhala Khatiwada
New Zealand – Jessica Daniel Tyson
Nigeria – Anita Ukah
Panama – Solaris Barba
Philippines – Katarina Rodriguez
Poland – Agata Biernat
Russia – Natalya Stroeva
Spain – Amaia Izar
Sri Lanka – Nadia Gyi
Thailand – Nicolene Pichapa Limsnukan
Turkey – Sevval Sahin
Vietnam – Trần Tiểu Vy
Habarurema Djamali/MUHABURA.RW