Minisitiri yasabye abapolisi gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu Dr Vincent Biruta yasabye abapolisi gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no kwirinda icyabahindanyiriza isura, bagakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Minisitiri Dr Biruta yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu nama Nkuru ya Polisi yateraniye ku cyicaro gikuru ku Kacyiru.
Ni inama yahuje abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’Igihugu, abayobora amashami atandukanye n’amashuri ya Polisi y’u Rwanda n’abayobora Polisi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, Intara n’Uturere.
Minisitiri Dr Biruta, yagaragaje ko gukora kinyamwuga no kwitanga bigira uruhare mu mutekano n’iterambere by’Igihugu ndetse anabasaba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura.
Yagize ati: “Uruhare rukomeye Polisi y’u Rwanda igira mu mutekano n’iterambere ry’Igihugu cyacu ruturuka ku gukora kinyamwuga no kwitanga gukomeye. Abapolisi bagaragaye hirya no hino mu bikorwa by’ubutabazi bitandukanye haba mu gihe cy’ibiza, inkongi z’umuriro, impanuka zo mu muhanda n’ibindi. Igihugu kibashimira ubwitange bubaranga, murengera abaturarwanda.”
Yanagaragaje ko hari bagenzi babo bishoye mu ngeso mbi zanabaviriyemo kwirukanwa, aboneraho kubasaba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura.
Ati: “Hari bamwe mu bapolisi bagiye bishora mu ngeso zitari nziza, bikabaviramo kwirukanwa. Mwebwe rero mwahisemo gukora kinyamwuga, mukomereze aho kandi mujye muhora iteka mugirana inama, kuko bizabafasha guca ukubiri n’imyitwarire idakwiriye, yanduza isura yanyu, iy’urwego mukorera ndetse n’iy’Igihugu muri rusange.”
Yijeje ko hazakomeza gushakwa ubushobozi bwo kongera no kuvugurura inyubako za Polisi y’u Rwanda hirya no hino mu gihugu cyane cyane Sitasiyo za Polisi no gushaka ibikoresho nkenerwa byifashishwa mu gucunga umutekano w’Igihugu mu rwego rwo kuzuza neza nshingano.
Yibukije ko muri ibi bihe bisoza umwaka, hirya no hino mu gihugu abaturarwanda bazaba bafite ibikorwa bitandukanye byo gusoza umwaka wa 2024 no kwinjira mu mwaka mushya wa 2025, birimo ibitaramo n’ibindi, bityo ko uruhare rwa Polisi y’u Rwanda rukenewe cyane kugira ngo ibyo bikorwa bizabe mu mutekano usesuye.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’Abapolisi binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo amahugurwa, gushaka ibikoresho bigezweho ndetse no gukorana n’izindi nzego kugira ngo bikorwe kinyamwuga.
Yibukije ko muri iki gihe ikoranabuhanga rikataje abapolisi basabwa ubumenyi bwihariye mu rwego rwo guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba.
Ati: “Muri iki gihe cy’iterambere n’ikoranabuhanga, akazi ka Polisi gasaba ubumenyi ndetse n’ubushobozi byihariye kugira ngo tubashe guhangana n’ibyaha byiganjemo ibyambukiranya imipaka, ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, iterabwoba n’ibindi.
IGP Namuhoranye yanagaragaje ko Polisi ikomeje gukora ibishoboka kugira ngo impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bwa benshi zigabanyuke ndetse anasaba abantu kubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda.