Minisitiri w’umutekano yamaganye burundu igitekerezo cy’abifuza kujya batera akabariro bafunzwe

  • admin
  • 06/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Nk’uko byakunze kujya bigarukwa ho kenshi cyane ko abafunzwe bahabwa uburenganzira bwo kujya babonana n’abo bashakanye kabone n’ubwo abo bashakanye baba badafunzwe kuri ubu Minisitiri w’Umutekano Mussa fazil Harelimana yamaganye ubwo busabe bw’abifuza kujyabakora imibonano mpuza bitsina mu magereza.

Ibi yabibwiye itangazamakuru nyuma yo kwitaba Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano, aho yari yaje gusobanura umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko rigenga Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa. Ikibazo cy’abifuza gushyikirana n’abo bashakanye igihe babasuye aho bafungiye, nticyari mu byajyanye Minisitiri Fazil muri Sena, nk’uko tubikesha Radio K FM, ariko kuba kimaze iminsi kivugwaho byatumye abanyamakuru bakimubaza.

Mu magambo ye Minisitri Musa Fazil yagize ati “Niba ababyifuza bashaka gukingura impaka mu nteko, icyo gihe izo mpaka zagibwaho ariko nanone bakagaragaza gufungwa byaba bimaze iki niba ari ukuryama gusa, ariko umuntu akazajya asohoka akikorera ibindi ashaka.” Nubwo Guverinoma ibyamagana ishingiye ku kuba iyo umuntu afunze aba yambuwe bumwe mu burenganzira bw’ibanze; hari n’ababihuza no kuba kubyemera byasaba ibikorwaremezo bihagije kandi bihenze, bitari no mu byo Leta yaba ifata nk’ingenzi muri iki gihe.

Abasaba kujya bemererwa “kubonana” n’abo bashakanye bafunze, bavuga ko kutabibemerera ari ukubahohotera na bo ubwabo, kuko baba basa n’abaryozwa ibyaha byakozwe n’ababo bafunze kandi batarabigizemo uruhare. Umwaka ushize Komiseri mukuru w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa yemereye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko mu magereza yo mu Rwanda harimo ibikorwa by’ubutinganyi.Src Izubarirashe

www.muhabura.rw

  • admin
  • 06/10/2015
  • Hashize 9 years