Minisitiri w’Ubutabera yamaganye ibyo kuvana ba rwiyemezamirimo mu masoko

  • admin
  • 19/12/2017
  • Hashize 6 years
Image

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye avuga ko kuba hari ibibazo muri ba rwiyemezamirimo, bidakwiye gufatwa ko bakwamburwa amasoko ngo ahabwe abavuye ku rugerero gusa.

Johnston Busingye avuga ko nta bushakashatsi bwakozwe ngo bugaragaze ko ibibazo biri muri iki cyiciro, biterwa na ba rwiyemezamirimo.

Ibi Minisitiri w’Ubutabera yabigarutseho mu nama ya 15 y’Umushyikirano ibera i Kigali, nyuma y’aho umwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, yavuze ko yavuye ku rugerero, bityo amasoko y’ubwubatsi akwiye kuvanwa muri ba rwiyemezamirimo kuko bateza ibibazo mu kazi ndetse bagashyira Leta mu manza.

Rubyagira Everest uvuga ko yavuye ku rugerero mu mwaka wa 2015, ati “Abasezerewe mu ngabo bari bafite ibibazo byo kubura imirimo itandukanye, ariko mu mwaka ushize twagiye tubona ibiraka byinshi by’ubwubatsi, nk’ibyo gukora imihanda ku buryo byahinduye imibereho yacu, turasaba ko abayobozi barekura imirimo kuko iyo bahihaye ba rwiyemezamirimo, Leta ijya mu manza, ariko iyo bayihaye abavuye ku rugero bayikora vuba kandi bakayikora neza.”

Gusa ibi ntibyakiriwe neza na Minisitiri w’Ubutabera, wavuze ko iyi ari imyumvire itari myiza.

Johnston Busingye mu kumusubiza yagiza ati “Everest aravuga ngo ba rwiyemezamirimo bakwiye gusa nk’aho bavanwa mu mirimo, hanyuma igahabwa abahoze ku rugerero ngo kubera ko ba rwiyemezamirimo bateza imanza, ngira ngo uwo ntabwo ari umuco mwiza, hano ikiganiro dufite ni uburyo abikorera bateza imbere iki gihugu, nta bushakashatsi buri aho buvuga ngo ba rwiyemezamirimo nibo bateza imanza.”

Yakomeje agira ati “Iyo havutse urubanza ruba rufite uko rwavutse, ruba rufite icyaruteye, inkiko nicyo ziberaho zigakemura ibibazo, kuvuga ko aribo bateza imanza, ziravuka ariko ni nk’uko nawe wagira urubanza.

Bimwe mu bibazo bikunze kugaragara muri ba rwiyemezamirimo birimo gukoresha abaturage ntibabishyure, gutinda kubishyura, gukora akazi ariko bakagenda batakarangije n’ibindi.

Chief editor

  • admin
  • 19/12/2017
  • Hashize 6 years