Minisitiri w’Uburezi yashimiye abarimu by’umwihariko

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/08/2024
  • Hashize 2 months
Image

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yashimiye abarimu by’umwihariko abo mu mashuri abanza bagize uruhare muri gahunda yo gufasha abanyeshuri bari mu biruhuko yiswe ‘Gahunda Nzamurabushobozi’.

Iyi gahunda yashyizweho hagamijwe kongera kwigisha abana bagize amanota ari munsi ya 50% mu isuzumabumenyi bahawe.

Iyo ayo masomo bayarangije bongera gukoreshwa isuzumabumenyi noneho utsinze akimuka mu mwaka ukurikiyeho, uyatsinzwe bikemezwa ko asibira bidasubirwaho.

Amasomo yibanzweho cyane ni Ikinyarwanda, Icyongereza n’Imibare mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko impamvu yashyizweho kugira ngo abana batatsinze bahabwe ubumenyi. Ati “Impamvu ni ukugira ngo abana bacu babe bahabwa amahirwe yo kugira ubumenyi bw’ibanze, ku banyeshuri bato mu mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu.”

Yakomeje agira ati “Icyo twifuzaga ni uko tugira gahunda abanyeshuri bacu bakaba bahabwa ayo mahirwe yo gukoresha ibiruhuko bakongererwa ubushobozi.”

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko ari gahunda yamaze ukwezi kumwe kandi hari impinduka yatanze. 

Ati “Abarimu babikoze, badufashije bakoze akazi keza ariko nanone tukaba twumva ko ari gahunda yari ingenzi, yari nziza kandi twagombaga kuyikora. Abarimu badufashije turabashimira bakoze akazi keza.”

Gahunda Nzamurabushobozi yamaze ukwezi, aho kuri ubu abana bayitabiriye bari mu bizamini biyisoza, ari nabyo bizagena ko bimuka cyangwa basibira.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/08/2024
  • Hashize 2 months