Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Turukiya aragirira uruziduko I Kigali

  • admin
  • 31/05/2016
  • Hashize 8 years

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turukiya aragirira uruzinduko mu Rwanda, aho azaganira n’abayobozi barwo ku kunoza umubano w’ibihugu byombi muri iki cyumweru.

Ibinyamakuru byo muri Turukiya bivuga ko Çavuşoğlu araza mu Rwanda avuye muri Libya mu biganiro no kwemeza guverinoma nshya y’icyo gihugu kiri mu mvururu zidashira kuva Muammar Kadhafi yakwicwa. Mu 2012, u Rwanda na Turukiya byasinye amasezerano yo kunoza ubutwererane n’umubano. Ibi bihugu bifite ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi aho Abanyarwanda benshi boroherezwa kwiga muri kaminuza za Turukiya. Mu rwego rw’ubucuruzi, Urugaga rw’abikorera mu Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’ikigo cy’ubucuruzi mpuzamahanga cya Turukiya, hashyirwaho urwego rworoshya ubucuruzi ku mpande zombi ‘Rwanda-Turkish Business Council”.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere ,RDB, kivuga ko mu Rwanda hamaze kwiyandikisha ibigo 20 byo muri Turukiya bifite igishoro cya Miliyoni 400 z’amadorali. Muri 2014, u Rwanda rwatumije muri Turukiya ibicuruzwa by’amafaranga asaga miliyoni 21 z’amadorali mu gihe Turukiya yatumije mu Rwanda iby’amafaranga asaga miliyoni 8, 5 z’amadorali.

Turukiya ni igihugu gifite ubuso bwa 783,562 km2 n’abaturage basaga miliyoni 74, giherereye mu gace kari hagati y’umugabane wa Aziya n’u Burayi.



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 31/05/2016
  • Hashize 8 years