Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo yatangaje ibiganiro yagiranye na RNC ya Kayumba

  • admin
  • 13/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Lindiwe Sisulu, yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Kayumba Nyamwasa, amusaba ibitekerezo ku mugambi w’icyo gihugu wo kuganira n’u Rwanda, hagamijwe kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Kayumba Nyamwasa wahoze ari Jenerali mu Ngabo z’u Rwanda yanabereye Umugaba Mukuru, mu 2011 Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwamukatiye adahari, igifungo cy’imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare.

Rwari rumaze kumuhamya ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare.

Icyo gihe yari yarahungiye muri Afurika y’Epfo ari naho yashingiye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Rwanda National Congress, RNC.

Gusa ikibazo cye cyazahaje umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo, kugeza ubwo mu 2014 Afurika y’Epfo yirukanye abadipolomate batatu b’u Rwanda ibashinja uruhare mu iraswa rya Kayumba Nyamwasa agakomereka, narwo rwirukana batandatu ba Afurika y’Epfo.

Kuva icyo gihe havutse ikibazo maze Abanyarwanda bashaka kujya muri Afurika y’Epfo bagahabwa viza bigoranye, nyamara abanyafurika y’Epfo bashaka kujya mu Rwanda biborohera.

Ubwo yari mu Rwanda muri Werurwe 2018 yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yasabye ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi gukurikirana iki kibazo.

Ati “Mu kanya naganiraga na Perezida Kagame, twemeranyije ko tugiye gushyira umubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda ku rwego rwiza kurushaho, kandi ibibazo twagize bigiye gukemuka, dufite ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bagiye guhita bakurikirana iki kibazo.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere i Pretoria, Minisitiri Sisulu yemeje ko abakuru b’ibihugu byombi basabye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda afatanyije n’uwa Afurika y’Epfo, gusubiza ku murongo umubano w’ibihugu byombi.

Mu cyumweru gishize nibwo Umushinjacyaha Mukuru w’Umujyi wa Randburg, Yusuf Baba, yatangaje ko muri Mutarama 2019 hazatangizwa iperereza ku rupfu rwa Patrick Karegeya wahoze ari umusirikare mu Rwanda, warasiwe muri Afurika y’Epfo mu 2010.

Sisulu yavuze ko ibi bibazo byose bidashobora gukoma mu nkokora imbaraga zari zimaze iminsi zishyirwa mu kugarura ku murongo umubano w’ibihugu byombi.

Nk’uko Televiziyo y’Igihugu ya Afurika y’Epfo, SABC, yabitangaje Minisitiri Sisulu yagize ati “Naba ntekereza ko ikibazo cy’uwahoze ari jenerali kizatuma ibintu biba bibi? Oya, ahubwo kizatuma ibintu bijya ahabona hagati yacu n’u Rwanda, ni mpamvu ki twageze mu bihe turimo muri iki gihe kandi tunakore ku buryo bitazongera kubaho.”

Akomeza agira ati“Nahuye n’abanyarwanda bayobowe na Gen Nyamwasa, mu kubagaragariza ko tugiye kwinjira mu biganiro na Guverinoma y’u Rwanda tukaba twarifuzaga kumva ibitekerezo byabo nk’abantu b’impunzi mu gihugu cyacu, byari ngombwa ko tubanza kuganira nabo.”

“Kandi nashimishijwe n’igisubizo cyabo, bavuze ko bakwishima bashyiriweho ayo mahirwe yo kuganira na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo ikibazo ku mpande zombi kirangizwe.”

Mu kwezi gushize hagiye hanze amakuru avuga ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buri muri gahunda yo kohereza muri Afurika y’Epfo impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa, akoherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranweho ibijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze.

Kayumba wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yahungiye muri Afurika y’Epfo mu 2010 nyuma yo gutangira gukurikiranwaho ibyaha bitandukanye.

Sisulu yanavuze ko Pretoria na Kigali bataraganira ku busabe bw’u Rwanda bw’uko icyo gihugu cyakumira ibikorwa bya politiki bya Kayumba Nyamwasa, nk’imwe mu ntambwe zatuma umubano w’ibihugu byombi wongera kuba mwiza.

RNC ya Kayumba yavuzwe mu bikorwa bitandukanye bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Mu 2013, uyu mutwe w’iterabwoba ushinjwa ko wateye grenade mu bice bitandukanye bya Kigali zigahitana inzirakarengane.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 13/11/2018
  • Hashize 5 years