Minisitiri w’Intebe yasobanuriye amahanga aho u Rwanda rugeze ruca burundu imirire mibi mu bana n’incuke

  • admin
  • 29/11/2018
  • Hashize 5 years

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yasobanuye ko guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi bisaba kwita ku bagore batwite n’impinja, gushyiraho gahunda zigamije kwihaza mu biribwa ndetse hakiyongeraho no kugeza amazi meza kuri bose nk’uko u Rwanda rwabishyize muri gahunda zihutirwa.

Ibi yabigarutseho mu butumwa yatangiye i Bangkok muri Thailand kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2018, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga y’iminsi itatu ku “Kwihutisha ingamba zo guca burundu inzara n’imirire mibi.”

Mu bitabiriye iyi nama harimo abayobozi bakomeye,abakora muri gahunda zo kurwanya inzara, abashakashatsi baturutse mu bihugu bitandukanye kw’Isi yose.

Iyi nama kandi yateguwe n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ubushakashatsi ku biribwa (IFPRI) n’Ishami rya Loni rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa ku Isi (FAO).

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko mu Cyerekezo 2063 cya Afurika hazitabwa cyane ku kurandura burundu inzara no kwihaza mu biribwa.

Yagize ati “Ibi bizagerwaho binyuze mu kuvugurura ubuhinzi, kubuhuza n’ubucuruzi bw’ibibukomokaho no kongerera umusaruro wabyo agaciro.”

Dr. Ngirente yasangije abitabiriye inama ibisubizo by’umwimerere by’u Rwanda mu kugabanya inzara n’imirire mibi.

Muri ibyo bisubizo bigizwe na gahunda yo kuvugurura ubuhinzi, kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi mu kongera umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu; guhuza ubutaka, kurwanya isuri no kuhira imyaka hagamijwe kongera umusaruro.

Guverinoma y’u Rwanda yanashyize mu bikorwa ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.

Minisitiri Dr Ngirente ati “Hanogejwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda Mbonezamikurire y’Abana (ECD). Leta yafatanyije n’Inzego z’abikorera mu kongera ishoramari mu ikorwa ry’ibiribwa bifite intungamubiri. Hashyizweho politiki y’igihugu ihuriweho n’inzego nyinshi ku biribwa n’imirire mu kurwanya kugwingira.”

Mu zindi gahunda, u Rwanda rwashyizeho abajyanama b’ubuzima b’abakorerabushake 58,000 mu midugudu yose bakurikirana abafite ibibazo by’imirire mibi.

Yaberetse uburyo igihugu cyimakaje gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangiye mu 2006, ubu imaze kugeza inka zirenga ibihumbi 330 ku Banyarwanda.

Yanabasobanuriye kandi ikitwa inkongoro y’umwana nk’umwihariko w’u Rwanda ifite akamaro ku bana biga mu bice by’icyaro ndetse n’akarima k’igikoni mu guca imirire mibi.

Yakomeje ati “Twashyizeho gahunda y’Inkongoro y’Umwana, kugeza ubu abana bagera ku 75,000 biga mu bice by’icyaro yabagezeho. Twanashishikarije Abanyarwanda gahunda y’Akarima k’Igikoni bashobora kubonamo imboga aho batuye.”

Mu gihe ikibazo cy’inzara n’imirire mibi gihangayikishije Isi,raporo y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bana (UNICEF) ya 2016, yagaragaje ko mu bana miliyoni 667 ku Isi, abasaga miliyoni 159 bari baragwingiye.

Mu Rwanda, ibarura ryo mu 2015 ryerekanye ko abana 38.5 % bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye.

U Rwanda rufite intego ko ruzaba rwaciye burundu inzara no kugwingira kw’abana mu 2025 no kurandura imirire mibi mu 2030.

Nyuma nama, Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente yakurikiranye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano hagati y’Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ubushakashatsi ku Biribwa (IFPRI), Dr. Shenggen Fan na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gérardine.




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 29/11/2018
  • Hashize 5 years