Minisitiri w’Intebe yagiriye inama urubyiruko rwa Kiliziya Gatolika

  • admin
  • 11/12/2017
  • Hashize 6 years
Image

Minisitiri w’Intebe, Dr Eduard Ngirente yabwiye urubyiruko rwa Kiliziya Gatolika ko ruzarushaho kugira ubuzima bwiza nirwirinda kwiyandarika no kurarikira ibintu.

Yabitangaje ubwo yasozaga ihuriro ry’urubyiruko rwa Kilizaya Gatolika ryaberaga mu Karere ka Rubavu, kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2017.

Abitabiriye iryo huriro bigishijwe iyobokamana, kwishyira hamwe bagamije kwiteza imbere, kwirinda ibiyobyabwenge, kurwanya icuruzwa ry’abantu, guteza imbere ihame ry’uburinganire no guharanira kuba Abanyarwanda beza bagamije kubaka igihugu.

Minisitiri w’Intebe yashimiye Kiliziya Gatolika yateguye iryo huriro ahamagarira n’andi matorero n’amadini gukora amahuriro nka yo.

Akomeza ahamagarira urubyiruko kwirinda ibibashuka kuko aribo bafite imbaraga zo guteza imbere igihugu.

Agira ati “Leta kugira urubyiruko nkamwe ni ibintu byiza, ndabazaba gushyira mu bikorwa inama mwahawe, muzigeze ku bandi, mwirinde ingeso zatuma mwangiza ahazaza hanyu n’ah’igihugu.”

Akomeza agira ati “Mwirinde kwiyandarika, mwirinde ingengabitekerezo ya Jenoside, ubugwari, ibiyobyabwenge, ubunebwe n’irari ry’ibintu ryabashora mu bikorwa bibi.”

Akomeza abahamagarira kandi gukoresha ikoranabuhanga, kwizigamira, kubyaza umusaruro amahirwe Leta ibaha no kuba umwe nk’uko Yezu abibasaba.

Umushumba wa Diyoseze ya Byumba, Musenyeri Nzakamwita Seriviliyani, ushinzwe iyogezabutumwa mu rubyiruko, avuga ko hari indangagaciro urubyiruko rugomba guharanira kugira ngo zibafashe kuba abagore n’abagabo bakwiye.

Agira ati “ Kumva no kumvira, kubaha no kwiyubaha, isuku ku mutima, ku mubiri n’ahantu hose, kubaho mu kuri, kubana mu butabera n’amahoro, urukundo rwihanganira bose, kugira ubusugi n’ubumanzi kugira ngo bizabafashe kubaka ingo nziza no gukorera Imana.

Akomeza agira “Mwirinde abashukanyi, mugendere kure ruswa y’igitsina, gufata ku ngufu mubyamaganire kure, n’ufashwe ku ngufu yegere ubuyobozi arenganurwe.”

Akomeza avuga ko ku mugabane wa Afurika urubyiriko rugize umubare munini akaba ari narwo bukungu bukomeye u Rwanda rufite, rukaba rugomba kurindwa no gusigasirwa.

Musenyeri Nzakamwita kandi ahamagarira ababyeyi n’abayobozi guha urubyiruko uburere bwiza no kubarinda inzitizi n’ibyonnyi by’imyaka barimo, kubarinda amadini y’inzaduka, ibiyobyabwenge, amashusho y’urukozasoni n’ibindi bigamije konona ubuzima bwabo.

Ati “Dufite inshingano yo kubaha uburere bwiza n’amizero banyotewe no kubabera urumuri. Tubatege amatwi nabo bafite ukuri.”

Ndindiriyimana Augustin, umwe mu bitabiriye iryo huriro avuga ko bashimira Leta y’u Rwanda ifasha urubyiruko kwiteza imbere.

Akomeza avuga ko iryo huriro ryabagiriye akamaro gakomeye kuko ngo barishoje biyemeje kuba abo Yezu yifuza barebera ku mubyeyi Bikira Mariya no kwibumbira mu matsinda na Koperative bagamije kwiteza imbere no kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Ihuriro ry’urubyiurko ryasojwe ni irya 16. Ni irya kabiri ryitabiriwe n’urubyiurko rwinshi nyuma y’iryabereye mu mujyi wa Kigali ryitabiriwe n’urubyiruko ibihumbi 13.



Yanditswe na chief editor

  • admin
  • 11/12/2017
  • Hashize 6 years