Minisitiri w’Intebe yagaragaje icyafasha Afurika kugera ku iterambere rirambye

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/08/2024
  • Hashize 2 months
Image

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard yagaragaje ko kugira ngo Umugabane wa Afurika ugere ku ntego z’iterambere rirambye kandi ryihutse, ukeneye gushyiraho ingamba zituma imishinga yawo ishyirwa mu bikorwa kandi bigakorwa mu gihe cyagenwe.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu, tariki 2 Kanama 2024, i Abuja muri Nigeria, aho yitabiriye Inama ya Banki y’Isi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, ihuza Abaminisitiri b’imari b’ibihugu bya Afurika muri Afurika, izwi nka African Caucus Meeting 2024.

Iyi nama iri kuba hagati ya tariki 1-3 Kanama, yateguwe ku bufatanye bw’abafatanyabikorwa ba Afurika mu bijyanye n’imari hamwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF ndetse na Banki y’Isi.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yavuze ko Umugabane wa Afurika wugarijwe n’ibibazo birimo amakimbirane mu turere tuwugize, imihindagurikire y’ibihe, izamuka ry’ibiciro ku masoko, ubwiyongere bw’amadeni n’imyenda uyu mugabane ubereyemo amahanga n’ibindi bibazo.

Ati “Kuba turi muri iyi nama ya African Caucus, bigaragaza umuhate abanyafurika duhuriyeho wo gukemura ibyo bibazo byugarije Isi.

Muri iyi nama, biteganyijwe ko mu ngingo zizaganirwaho harimo ijyanye n’ubufatanye bw’ibigo bitanga ubufasha mu by’imari (Multilateral development banks-MDBs) n’Ikigega cya Banki y’Isi gishyigikira imishinga y’Iterambere (IDA21)

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko izo ngingo ari ingenzi by’umwihariko muri iki gihe Umugabane wa Afurika ukeneye kongera imishinga y’imari hanze yawo.

Ati “Aha, nagira ngo nshimangire ubusabe bw’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, batanze ubwo bari i Nairobi binyuze mu itangazo rigaragaza ubushake bw’uko IDA21 yakongera guhabwa imbaraga.”

Minisitiri w’Intebe kandi yasabye ko imishinga ya Afurika yajya ishyirwa mu bikorwa hitawe cyane ku gihe cyagenwe kugira ngo bitange umusaruro wifuzwa.

Ati ‘Mbere y’uko nsoza, nagira ngo nshimangira ko imishinga yacu itagomba kujya ishyirwa mu bikorwa gusa ahubwo igomba gukorwa mu gihe cyagenwe kugira ngo ibashe gutanga umusaruro wayo.”

Yagaragaje ko umuhate w’ibihugu bya Afurika wo kugera ku iterambere rirambye, uzagera ku ntego nihabaho ubufatanye mu rugendo rwo gukemura ibibazo no kugera ku cyerekezo cya Afurika iteye imbere.

Ati “Tugomba kwibuka ko imbaraga zacu ntabwo ari izigamije kungura ibihugu ukwabyo, ahubwo zizatuma tugera ku guteza imbere Umugabane wa Afurika. Umuhate dusangiye uzadufasha kugera ku ntsinzi yacu.”

Iyi nama ya African Caucus Meetings 2024, yitabiriwe n’abayobozi barimo Visi Perezida wa Nigeria, Kashim Shettima, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina J. Muhammed, ba Minisitiri b’Imari, abayobora za Banki Nkuru z’Igihugu, abayobozi muri IMF na Banki y’Isi n’abandi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/08/2024
  • Hashize 2 months