Minisitiri w’Intebe yafunguye ku mugaragaro uruganda rw’amata y’ifu

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yafunguye ku mugaragaro uruganda rw’amata y’ifu ruherereye mu Karere ka Nyagatare, rufite ubushobozi bwo gutunganya amata angana na litiro ibihumbi 650 ku munsi. Uru ruganda rwubatswe mu Cyanya cyahariwe Inganda cya Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare rwafunguwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Nyakanga 2024.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yafunguye uru ruganda ari kumwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abakozi ba Inyange Industries n’abandi bari mu ruhererekane rwo gutunganya amata n’ibiyakomokaho.

Nyuma yo gufungura uru ruganda, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yatambagijwe ibice bigize uruganda rw’amata y’ifu, anasobanurirwa imikorere yarwo kuva ahakirirwa amata, aho atunganyirizwa kugera aho ahindurwamo ifu n’aho ipfunyikirwa mu bikoresho byabugenewe.

Uruganda rw’ifu rw’amata rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2021, rwuzuye rutwaye miliyoni 54$. Mu ntangiriro zarwo rwatanze imirimo ku bakozi bahoraho 270 n’abandi bari mu ruhererekane rwo gutunganya umusaruro w’ibikomoka ku bworozi bw’inka.

Byitezwe kandi ko uru ruganda ruzakusanya amata y’inka z’aborozi bo mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba turimo Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe nka tumwe mu tubarizwamo umukamo uri hejuru ndetse n’azavanwa mu tundi turere turimo na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru. 

Ubuyobozi bwa Inyange Industries buvuga ko bwubatse uru ruganda nyuma yo kubona ko umukamo w’inka z’aborozi hirya no hino mu Gihugu wiyongera ndetse wari ukeneye isoko ryagutse

Mu Karere ka Nyagatare uru ruganda rwubatsemo, umukamo wariyongereye cyane mu myaka irindwi ishize, kuko wavuye kuri litiro zisaga Miliyoni enye ku mwaka ugera kuri litiro Miliyoni 12 ku mwaka. 

Muri iyo myaka, mu Gihugu hose umukamo w’amata wavuye kuri litiro miliyoni 776 mu mwaka wa 2017, ugera kuri litiro zisaga miliyari.

Uruganda rw’amata y’ifu rwubatswe na Inyange Industries Ltd, isanzwe itunganya bimwe mu binyobwa bidasembuye.

Inyange Industries Ltd yatangiye urugendo rwo gutunganya ibinyobwa bidasembuye birimo amazi, jus n’ibikomoka ku mata mu 1997. Uru ruganda rufite ishoramari ry’agera kuri miliyoni 100$, rwinjiza asaga miliyari 10 Frw mu bukungu bw’u Rwanda buri mwaka.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/07/2024
  • Hashize 2 months