Minisitiri w’intebe wa Sweden wa mbere w’umugore yeguye akimara gutorwa

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 25/11/2021
  • Hashize 2 years
Image

Ku wa gatatu ni bwo Magdalena Andersson yatangajwe nk’umutegetsi mukuru wa Sweden, ariko yegura nyuma yuko ishyaka bahuriye mu rugaga ruri ku butegetsi rivuye muri guverinoma n’igitekerezo cyaryo cy’ingengo y’imari nticyemerwe.

Ahubwo, inteko ishingamategeko yatoye yemeza ingengo y’imari yatanzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo abafite ibitekerezo by’ubuhezanguni byo kwamagana abimukira.

Madamu Andersson yabwiye abanyamakuru ati: “Nabwiye umukuru w’inteko ko nifuza kwegura”.

Ishyaka bari kumwe mu rugaga riharanira kubungabunga ibidukikije rya Green Party ryavuze ko ritashoboraga kwemera ingengo y’imari “yateguwe ku nshuro ya mbere hamwe n’abahezanguni”.

Madamu Andersson yavuze ko yizeye kugerageza kongera kuba Minisitiri w’intebe nk’ukuriye ishyaka rimwe riri ku butegetsi.

Ku wa gatatu, uyu wo mu ishyaka rya Social Democratic Party yagize ati: “Hari umugenzo [imigirire] wo mu itegekonshinga ko guverinoma ishingiye ku rugaga ikwiye kwegura igihe ishyaka rimwe riyivuyemo”.

Sinshaka kuyobora guverinoma izibazwaho ku ishingiro ryayo”.

Umugabo ukuriye inteko ishingamategeko yavuze ko azavugana n’abakuru b’amashyaka ku kigiye gukurikiraho.

Madamu Andersson yari yatowe nka Minisitiri w’intebe mbere yaho ku wa gatatu kuko, bijyanye n’amategeko ya Suède, yari acyeneye gusa ko ubwiganze bw’abadepite badatora banga kumushyigikira.

Nyuma y’imyaka 100 ishize abagore bo muri Suède bemerewe gutora, uyu mugore w’imyaka 54 hari bamwe mu badepite bahagurutse nk’uburyo bwo kumuha icyubahiro ubwo yari atowe mu nteko ishingamategeko y’iki gihugu, izwi nka Riksdag.

Mu badepite 349 bagize inteko, 174 batoye batamushyigikira. Ariko ku badepite 117 bashyigikiye Madamu Andersson, abandi 57 bifashe, bituma atsinda batoye inshuro imwe.

Uyu wigeze kwegukana umudari mu koga wo ku cyiciro cyo hasi mu mujyi urimo kaminuza wa Uppsala, yatangiye politiki mu 1996 nk’umujyanama w’uwari Minisitiri w’intebe icyo gihe Göran Persson. Amaze imyaka irindwi ari Minisitiri w’imari.

Mbere yuko abadepite bashyigikira Magdalena Andersson, Suède yari cyo gihugu cyonyine cyo mu majyaruguru y’Uburayi kitigeze na rimwe kigira Minisitiri w’intebe w’umugore.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 25/11/2021
  • Hashize 2 years