Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Ahmed yasubije ku kwidoga kwa Trump ku gihembo cya Nobel

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yagize icyo avuga ku byatangajwe na Perezida Donald Trump wa Amerika ku gihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel.

Abiy yavuze ko “Ntacyo azi ku bijyanye n’ibisabwa n’uburyo komite itanga ibi bihembo ihitamo ugihabwa”.

Ko rero niba Trump ashaka kubaza uko byagenze yakwegera komite ya Nobel i Oslo.

Yagize ati: “Ntabwo nakoreraga icyo gihembo, nkorera kugera ku mahoro, ikintu akarere kacu gakeneye cyane”.

Abiy yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru aho ari i Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Mu kwezi kwa 10 umwaka ushize nibwo Abiy yagenewe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel, ahanini kubera umuhate we mu kugarura amahoro hagati ya Eritrea na Ethiopia.

Mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu cyumweru gishize, Bwana Trump yavuze ko icyo gihembo ari we wari ugikwiye.

Yagize ati: “Ngiye kubabwira iby’igihembo cy’amahoro cya Nobel. Nakoze akazi, nkiza igihugu, nyuma numva ngo umuyobozi w’icyo gihugu ubu niwe wahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel kuko yakijije icyo gihugu.

“Naravuze nti: “Reka! Ese ntacyo nabikozeho? ariko murabizi, ni ko bikorwa. Uko biri kose nakoze iby’ingenzi…nabujije ko haba intambara ikomeye, hari abo nakijije.”

Nubwo nta zina yavuze ry’uwahawe icyo gihembo cy’amahoro cyangwa igihugu, nta gushidikanya ko Trump yavugaga minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed.

Sindayiheba Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe