Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed Ali, yanyuzwe no kwibonera iterambere ry’u Rwanda
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed Ali, yanyuzwe no kwibonera iterambere ry’u Rwanda aboneraho no gushimira by’umwihariko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame warisigasiye.
Abiy Ahmed yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Mata, nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku kwimakaza ubutwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ibikorwa remezo n’uburezi.
Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed Ali yaje mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kwifatanya n’Abanyarwanda gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Abiy Ahmed yagize ati: “Urakoze Perezida Paul Kagame kuba wanyakiranye urugwiro. Nejejwe no kwibonera iterambere ry’igihugu cyawe kandi ngushimira ko urisigasira.”
Yakomeje ashimangira ko u Rwanda na Ethiopia bikomeje kongera imbaraga mu kwimakaza ubutwererane bukorwa mu nyungu z’iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.
Ati: ”Ibihugu byacu byombi bikomeje gushyira imbaraga zikomeye mu rwego rw’ubuhinzi kandi bishyize imbere ubufatanye bugamije kwagura imishinga yacu myiza mu Karere kacu kose.”
Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bibaye mu gihe u Rwanda rwishimira intambwe ishimishije rwateye mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu kiganiro Perezida Kagame aheruka kugirana na bimwe mu binyamakuru byigenga mu Rwanda, yavuze ko nubwo hari ibyagezweho ndetse n’igihugu kiri mu murongo mwiza, hakiri akazi akazi kenshi kagomba gukorwa.
Gahunda yo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iritabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye aho abenenshi muri bo bageze i Kigali.
Minisitiri Abiy Ahmed ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma ndetse n’abayobozi b’Imiryango Mpuzamahanga baje kwifatanya n’u Rwanda mu kwibuka no guha icyubahiro inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gutanga ubutumwa ku Isi yose ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.