Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza, Seraphine Mukantabana yatangaje ko abantu 42 bapfuye

  • admin
  • 09/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza, Seraphine Mukantabana

Nibura abantu 42 nibo bamaze kumenyekana ko bishwe n’umwuzure ndetse n’intengo zatewe n’imvura ikabije yaguye mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Gicurasi 2016 mu bice bitandukanye by’igihugu.

Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza, Seraphine Mukantabana, yatangaje ko abantu 42 bapfuye ari abo mu Karere ka Gakenke mu Majyaruguru y’Igihugu, abandi ari abo mu Karere ka Ngororero, Rubavu na Muhanga. Abandi bagera kuri 26 barakomeretse ubu bari kuvurirwa mu bitaro bitandukanye, mu gihe inzu 442 zasenyutse amagana y’abantu akaba yarasigaye ntaho kuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Deogratias Nzamwita, yabwiye New Times ko inzu zirenga 200 zagwiriwe n’inkangu. Yavuze kandi ko abantu batandatu bari mu bitaro aho bari kwitabwaho. Nkuko Nzamwita yabitangaje, imvura yatangiye kugwa mu ijoro ryo kuwa Gatandatu yibasira imirenge itandatu y’akarere cyane muri Gakenke aho 16 bahise bitaba Imana abandi 9 bapfuye akaba ari abo mu Murenge wa Nemba.

Benshi mu bapfuye ni abo inzu zagwiriye mu gihe abandi ari abishwe n’umwuzure.

Usibye abitabye Imana, imvura yangije bikomeye imyaka y’abaturage nk’ibishyimbo n’urutoki kimwe n’amashyamba. Inkangu zafunze umuhanda wa Kigali-Musanze aho imigenderanire kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru yari igoranye.


Yanditswe na Ubwandi/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/05/2016
  • Hashize 8 years