Minisitiri Stella Ford Mugabo yijeje abatuye I Kayonza ko Leta itazabatererana

  • admin
  • 26/09/2016
  • Hashize 8 years

Minisitiri Stella Ford Mugabo yijeje abatuye I Kayonza ko Leta itazabatererana

Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’Abaminisitiri Madam Stella Ford Mugabo yahamije ko Leta y’u Rwanda izakomeza gufasha no kuba ahafi abaturage bagwiriwe n’ibiza birimo amapfa ibafasha mu bushobozi bwayo harimo kubagenera uburyo bwo gufata amazi azajya akoreshwa mu kuhira igihe hongeye kubaho imihindagurikire y’ibihe idasanzwe nk’iyabayeho mu gihembwe gishize cy’ihinga

Ibi Minisitiri yabigarutseho kuri uyu wa 24 Nzeri 2016, ubwo yatangizaga igihembwe cya kabiri mu muganda wabereye mu mudugudu wa Kacyiru Akagari ka Cyarubare, Umurenge wa Kabare uherereye mu karere ka Kayonza, aho yahamirije abaturage bo muri aka karere ko Leta izakomeza kubafasha muri gahunda zinyuranye cyane ko ubufasha bumwe batangiye kububona harimo nka Dame zifata amazi zigera kuri 6 zimaze kubakwa muri aka karere zikaba zizifashishwa mu kuhira igihe amapfa yakongera gutera.

Madam Stella yabwiye aba baturage bo muri Kabare ko bakwiye nabo gufatanya na Leta bakarwanya buri kintu cyose gishobora kuba intandaro y’imihindagurikire y’ibihe nko kwirinda gutwika imisozi, gutera amashyamba n’ibindi bikurura imvura ati “N’ubwo Leta idahwema gutekerereza abanyarwanda no kubashakira imibereho myiza ari nayo mpamvu dushimira Perezida Kagame we udahwema gutekeza uburyo umunyarwanda yagiza ubuzima bwiza ariko natwe dukwiye kuba abafasha beza tukarwanya ibishobora kudindiza ibyo byiza tugezwaho n’ubuyobozi bwacu harimo kurwanya ba rutwitsi kandi niba nawe utemye igiti kimwe jya utera bibiri kugirango dukomeze dushyigikire ibidukikije kuko nibyo bituma habaho n’iyo mvura

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’akarere ka Kayonza MURENZI Jean Claude wemeza ko nk’ubuyobozi bakora ibishoboka byose ngo bafashe abaturage bagezweho n’ibiza, gusa agaragaza ko imbogamizi zitajya zibura

Murenzi Jean Claude ati “Twe nk’ubuyobozi duhora dushakisha uburyo umuturage yagira imibereho myiza nk’ubu hari gahunda imaze igihe ndetse n’ubu igikomeza yo kugenera inkunga y’ibiribwa n’ubundi bufasha duha abajahajwe n’ibiza harimo nko kubashyiriraho gahunda y’imirimo itangwa na Leta bakaba bakora tukabahemba amafaranga bashobora kwifashisha muri gahunda zabo za buri munsi mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza yabo”

Meya kandi yagarutse ku kibazo cy’abaturage bamaze iminsi batabona iyo nkunga y’ibiribwa aho yavuze ko ubuyobozi bw’aka karere bumaze iminsi bufite ikibazo cy’imodoka igemura ibi biribwa mu baturage gusa atanga ikizere ko iki kibazo cyakemutse ndetse ko hari bimwe mu biribwa byageze mu bubiko igisigaye ari uko abaturage baza kubifata

Murenzi Jean Claude yagize ati “Inkunga igenerwa abaturage bahuye n’ibiza ntago ari muri uyu murenge gusa iri kuko no mu yindi mirenge yose mu gihugu yahuye n’iki kibazo cy’amapfa irafashwa gusa wenda ngarutse mu ntara y’Uburasirazuba by’umwihariko muri aka karere hari uburyo bwo kugemurira abaturage ibyo kurya bigenwa na Leta binyuze muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi( MINAGRI) gusa wenda imbogamizi ntizibura namwe murabizi ariko uretse ikibazo cy’imodoka kimaze iminsi gihari nayo kandi ubu yarabonetse n’ibiribwa byageze mu bubiko (Stock) ubu abaturage bashatse bajya kubifata”

Abaturage bo muri uyu murenge wa Kabare nabo kandi bemeza ko ubuyobozi bwagerageje kubaba hafi muri ibi bihe bibi bamazemo iminsi byari bigizwe n’inzara idasanzwe aho bagiye bahabwa ibiribwa birimo ibishyimbo ndetse n’ibigori hakurikijwe umubare w’abagize umuryango ndetse n ‘ubushobozi bagiye bafite

Igihembwe gishize cy’ihinga cyaranzwe n’imihindagurikire idasanzwe y’ibihe aho izuba ryinshi ryavuye rikaza kuba intandaro y’amapfa n’inzara yateye mu gice kinini cy’Intara y’Uburasirazuba kugeza n’uyu munsi wa none binyuze muri minsiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi Leta ikaba iri gukora ibishoboka byose ngo ibashe gufasha bamwe mu bagwiririwe n’ibi bihe bibi by’ibiza
Meya w’akarere ka Kayonza ahumuriza abaturage
Abanyacyubahiro batandukanye harimo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Uburasirazuba bari bitabiriye umuganda wo gutangiza igihembwe cy’ihinga
Minisitiri Stella Ford Mugabo yateye imbuto atangiza igihembwe cy’ihinga







Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu /Muhabura.rw

  • admin
  • 26/09/2016
  • Hashize 8 years