Minisitiri Shyaka yamaze impungenge Abayisiramu ko nta kongera guhezwa mu gihugu cyabo nko mu bihe bya mbere
- 17/06/2019
- Hashize 6 years
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastasie yavuze ko uguhezwa mu gihugu byakorerwaga Abayisilamu mu myaka ya za 69 bikozwe n’ubutegetsi bwo hambere,bitazongera kubaho ukundi ahubwo bizajya bivugwa mu mateka kuko Leta y’u Rwanda ishyigikiye ko abanyarwanda bose bisanzura mu gihugu cyabo.
Ibi yabigarutse mu ijambo yageje ku bayisilamu bari bitabiriye igikorwa cy’amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma igitabo gitagatifu cya koro’an yabereye mu Rwanda ku nshuro ya munani akaba yitabiriwe n’ibihugu 25 byo ku mugabane wa Afurika byaturutsemo abarushanwa 51.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango,Umuyobozi w’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) Mufuti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yavuze ko iri ari ishema ku banyarwanda by’umwiharika abayisilamu kuko ari ibigaragaza ko igihugu gitanga ubwisanzure mu myemerere y’abantu ntavangura.
Yagize ati”Iri ni ishema ry’abayisilamu bo mu Rwanda by’umwihariko n’abanyarwanda muri rusange.igikorwa nk’iki gishimangira imiyoborere myiza dufite mu gihugu cyacu itanga ubwisanzure mu myemere ntavangura cyangwa ihezwa iryo ari ryo ryose”.
Yagaragaza uburyo abayisilamu mu bihe bya mbere bari barahejwe mu bikorwa by’igihugu aho yatanze urugero rw’uwari Minisitiri w’itanagazamakuru n’ubukerarugendo Minani Francois,uburyo yagaragaje ivangura ry’amadini mu ibaruwa yasubije ubuyobozi bw’abayisilamu ku itariki 11 mutarama 1969 bamusabye ko bahabwa umwanya wo guhitisha inyigisho za isilamu kuri Radio Rwanda ariko yabasubije ko batagomba kwitwaza uburenganzira bwahawe andi madini ngo bumve ko nabo bubakwiye.
N’ubwo ibyo byagiye bibaho byo guhezwa muri iyo myaka,avuga ko isilamu yabonye ubwisanzure busesuye no kwibona mu gihugu nk’abandi banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yahaye buri munyarwanda kwisanzura mu gihugu cye.
Ati”Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yakuyeho akarengane ako ariko kose kagirirwaga abanyarwanda bikozwe n’ubutegetsi bwariho mbere buri munyarwanda agahabwa ubwisanzure mu gihugu cye.Byabaye rero impinduka nziza ku mibereho y’abanyarwanda bari barakomeje gukandamizwa, no kwimwa uburenganzira bwabo.Abayisilamu nabo basubiranye uburenganzira bwabo bari barambuwe cyera”.
Gusa yasabye leta kongerera imbaraga abayisilamu bo mu Rwanda muri gahunda yo kwigira bihaye,hagamijwe kuzamura imibereho yabo no kugera ku iterambere rirambye.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastasie wari intumwa ya nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame amutuma ko abayisilamu abaha intashyo ndetse anabashimira ku ntambwe bakomeje gutera haba mu kwiyubaka ndetse n’umusanzu wabo mukubaka igihugu.
Prof Shyaka nawe yashimiye umuryango w’abayisiramu ku ruhare ugira mu kubaka ubumwe nyuma ya Jenoside yakorewe Aabatutsi 1994,anababwira ko kuba isilamu bivuga amahoro nabo bakwiye kuba abanyamahoro.
Ati”Turashima rero uruhare rw’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda mukubaka ubumwe n’amahoro mu gihugu cyacu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Akomeza agira ati”Isilamu bivuga amahoro kandi natwe nk’abanyarwanda imari yacu ikomeye ni amahoro n’umutekano.Ubwo rero murumva ko ni nka byabindi ngo ibisa birasabirana,amata yabyaye amavuta.kuba isilamu rero bivuga amahoro niyo mpamvu kuba umuyisilamu mu Rwanda bigomba kuba ugukunda amahoro, kuyaha agaciro, kuyaharanira ariko no gukunda igihugu kiryoshye nk’u Rwanda”.
Yamaze impungenge abayisiramu ko nta kundi kongera guhezwa mu gihugu cyabo kuko mu myaka 25 igihugu kibohoye cyahaye ubwisanzure amadini yose bityo ngo guhezwa byabaye amateka.
Ati”Ndagira ngo mbabwire ko ibyo guhezwa ari amateka haba ku bayisilamu ndetse no kubandi.Igihugu cyacu turashaka ko kiba igihugu cy’abanyarwanda bunze ubumwe baharanira amahoro bajyana ku kerekezo cy’igihugu kiryoheye abahungu bacyo n’abakobwa bacyo kandi kibaha uburenganzira bwo gukora ari ukugira ngo batere imbere ari no kwizihiza Imana no kuyizihira mu idini bihitiyemo”.
Yasabye abayisilamu gukurikiza ibyo igitabo gitagatifu cya koro’ani kigisha ndetse n’abarushanwe ko bagomba gufata ibyo barushanwe bakabyifashisha baba abambasaderi bo kwigisha icyo koro’ani ibasaba.
Ati”Igitabo cya koro’ani kigisha abantu kubana neza,gufatanya no kunga ubumwe.Ndizera ko na bitabiriye amarushanwa yo kumenya koro’an kuyivuga uko yanditse,batabikora kubera amarushanwa gusa ahubwo ari n’abambasederi bo kwigisha ibyo koro’ani udusaba birimo n’ubundi ko isiramu bivuze amahoro”.
Uko abatsinze amarushanwa bakurikiranye
Mu kiciro cyo gusoma koro’ani yose,Uwabaye uwa mbere ni umwana wo mu gihugu cya Kenya witwa Ayubu Hassan wahembwe miliyoni 2,462,000 Frw.Uwa kabiri ni Adamu waturutse mu gihugu cya Tchad akaba yahembwe 1,360,000 Frw.Uwa gatatu ni Ibrahimu Muhamadi wo mu gihugu cya Sudan wagize amanota 97.8% akaba yahembwe ibihumbi 912 Frw.
Uwa kane yagize amanota 97.3% wo mu gihugu cya Tanzaniya witwa Abdalahamidu Masilura akaba yabonye igihembo cy’amafaranga ibihumbi 729,600 Frw naho uwa gatanu ni umunyarwandakazi witwa Igihozo Sumaya wagize amanota 94.68% igihembo yatsindiye ni 638,400 by’amafaranga y’u Rwanda.
Kuri ibi bihembo,bitewe n’uko umuterankunga w’iri rushanwa yari amaze kubona uko abantu bari babucyereye baje gukurikirana iri rushanwa,ku bihembo yari yateganyirije abatsinze yongeyeho amadorari y’amareka 200.Gusa aya mafaranga yahawe buri muntu wese witabiriye irushanwa.
Naho abasomye koro’an mu kiciro cy’amajuzu 20 (ibitabo 20 muri koro’an),uwabaye uwa mbere ni umunyarwanda,yakurikiwe n’umugande waje ku mwanya wa kabiri,uwa gatatu yabaye umunyarwanda, naho uwabaye uwa kane ni Umunyakenya.
Yanditswe na Habarurema Djamali