Minisitiri Sezibera yagarutse mu mirimo ye ku ikubitiro agirira uruzinduko muri Israel

  • admin
  • 27/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr. Richard Sezibera, yagarutse mu mirimo ye ku ikubitiro agirira uruzinduko muri Israel kuri Ambasade y’u Rwanda.

Ni nyuma y’uko Minisitiri Sezibera yari amaze igihe bihwihwiswa n’ibitangazamakuru byo hanze ko arwaye ariko we akaza kubyamagana, aho ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki 3 Nzeri 2019, Minisitiri Sezibera yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa Twitter, aho yatangaga igitekerezo ku butumwa bw’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe.

Minisitiri Sezibera Icyo gihe atanga igitekerezo ku butumwa bwa Nduhungirehe yagize ati “Ni abanyamagambo b’abagambanyi. Bamwe muri bo ni abicanyi binjira mu mabanga y’abandi, abanyabwenge buringaniye, batagira imitekerereze. Ntimubategerezeho byinshi….”

Gusa nyuma y’ibyo byose byagiye bivugwa,kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2019 abinyujije kuri Twitter,Minisitiri Sezibera yavuze ko yishimiye uruzinduko agiriye muri Israel, yongeraho ko Abahagarariye u Rwanda bakora akazi k’ingenzi kandi karimo gutanga umusaruro mu kubanisha u Rwanda n’amahanga.

Ubwo butumwa kandi yanditse kuri Twitter, buherekejwe n’ifoto igaragaza Minisitiri Sezibera ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, Joseph Rutabana.

Muri rusange, Minisitiri Sezibera yashimye akazi Ambasaderi Rutabana akora afatanyije n’ikipe bakorana.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/10/2019
  • Hashize 5 years