Minisitiri Mushikiwabo yakiriwe neza n’abashoramari bo muri Islael

  • admin
  • 18/01/2016
  • Hashize 8 years
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Israel, aho agirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu, Perezida wa Israel Reuven Rivlin na Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga Tzipi Hotovely.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda itangaza ko Minisitiri Mushikiwabo “aza kuganira ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi ku birebana n’inzego z’ubuhinzi, ingufu, uburezi n’ikoranabuhanga.” Mushikiwabo akigera muri Israel yanabonanye n’Intumwa Nkuru y’icyo gihugu, Yehuda Weinstein.

Kuri uyu wa Kabiri yitabiriye ihuriro ryiga ku bucuruzi (business forum), mu kigo gishinzwe ubucuruzi, ibyoherezwa mu mahanga n’ubufatanye hagati y’ibigo mpuzamahanga, (Israel Export and International Cooperation Institute.) Aha yanaganiriye n’ibigo bishishikajwe no gushora imari yabyo mu Rwanda no muri Afurika muri rusange, kugeza ubu hakaba hari ibigo byo muri Israel bikorera mu Rwanda nka “Gigawatt Global Cooperation”. Minisitiri Mushikiwabo kandi yasuye na Ambasade nshya yubatswe mu mujyi wa Tel Aviv muri Israel, nk’uburyo bwo kwishimira uguhagararirwa k’u Rwanda muri icyo gihugu.

Uyu muyobozi akaba n’Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, aheruka mu ruzinduko rw’akazi muri Israel muri Nyakanga 2014, ubwo yasuraga Abanyarwanda bigaga iby’ubuhinzi bwa kijyambere muri icyo gihugu, anasaba ko haboneka igisubizo cy’amahoro vuba bishoboka mu Burasirazuba bwo hagati.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/01/2016
  • Hashize 8 years