Minisitiri Mushikiwabo yagize Ibihugu atunga agatoki bituma FDLR itarandurwa burundu
- 07/06/2016
- Hashize 9 years
Hatanzwe amatariki ntarengwa ngo uyu mutwe ube washyize intwaro hasi, hatangazwa ibitero bigamije kuwurimbura, gusa ngo imikino ya politiki ituma intego nyamukuru zitagerwaho.
Ni byinshi bivugwa kuri FDLR imaze imyaka isaga 20 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ikigezweho muri iyi ari ugucikamo ibice n’ifatwa rya bamwe mu bayobozi bakuru bayo, ariko kuri Minisitiri Mushikiwabo byose ngo icyo bisobanura ni uko igihari. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko havugwa kenshi ko hatangijwe urugamba kuri FDLR “hakavugwa byinshi hagakorwa bike!” Yagize ati “Nabasobanuriye kenshi ko ari abantu n’ibihugu bari gukina politiki, bidafite aho bihuriye n’ingorane mu kurandura FDLR. Ni ibihugu bimwe ndetse hari n’ibiri mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano, ibihugu bishinzwe amahoro n’umutekano ku Isi no mu karere kacu, bikomeje gukina politiki.” Yakomeje agira ati “Bifitanye isano n’ubufasha abagize FDLR bahawe n’ibyo bihugu bikomeye mu gihe cya Jenoside, kandi nk’uko twabibonye ahandi, bikina politiki mu bibazo by’umutekano. Bimwe mu bihugu byagize uruhare muri Jenoside, bikomeza kuyobya uburari, bigakomeza gukina imikino byifashisha FDLR.”
Mushikiwabo yavuze ko kurandura uyu mutwe ugizwe n’abashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi atari inshingano za RDC yonyine, ahubwo ibihugu byinshi bigomba gufatanya. Yakomeje agira ati “Haba harabaye ugucikamo ibice, kwaba kutariho, bose ni abantu babi […] Ntabwo dutekereza ko gucikamo ibice ari ikintu gishya cyangwa se gishobora gutuma duhindura uburyo dusanzwe dufata ibi bintu kuva mu myaka ishize.” Kuwa 04 Gicurasi nibwo hasakaye amakuru y’ifatwa rya Brig. Gen. Mujyambere Leopord, Umugaba w’Ingabo wa FOCA, umutwe ushamikiye kuri FDLR. Mujyambere yafashwe ari kumwe n’abandi bazwi nka Musenyero, Achille, Frere Petrus Ibrahim bafahwe bageze i Goma mu Murwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru bavuye muri Afurika y’Epfo banyuze muri Zambia.
Mushikiwabo yavuze ko icyo u Rwanda rukeneye ku bantu barebwa n’ibyaha bakoreye mu Rwanda ari uko ubutabera bukurikizwa. Yagize ati “Ku Rwanda igikomeye ni uko ubutabera bukurikizwa, haba mu Bufaransa, RDC, haba ku kwezi, icyo dushaka ni uko ubutabera bukurikizwa. Niba hari ikibazo mu kohereza abantu kuburanira mu Rwanda, nibura baburanishirizwe ahandi kuko igikenewe ni uko baryozwa ibyaha bya Jenoside bakoze.” Mushikiwabo yavuze ko guverinoma y’u Rwanda yiteguye kurinda abaturage n’igihugu, kuko u Rwanda ruzi neza “uko rugomba kwitwara muri izo politiki zisekeje”.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw