Minisitiri Musabyimana, yavuze ko  hari byinshi Guverineri  mushya w’Intara y’Amajyaruguru akwiye kwitaho

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/08/2023
  • Hashize 1 year
Image

Ubwo hakorwaga umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri mushya  Mugabowagahunde Maurice n’uwari usanzwe ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancile, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yashimiye Guverineri ucyuye igihe, maze asaba Guverineri umusimbuye gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Minisitiri Musabyimana yagize ati: “ Nyakubahwa Guverineri mushya w’intara y’Amajyaruguru, umenye ko wagiriwe icyizere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ndagusaba rero gukomeza kumva ko u Rwanda rwubakiwe ku bumwe bw’Abanyarwanda ni cyo kintu iterambere ry’u Rwanda rushingiyeho.

Havuzwe ibikorwa remezo byagezweho, ibi byose ishingiro ryabyo ni uko twahisemo kuba umwe ari ryo shingiro ry’Abanyarwanda, ndagusaba gukomeza gusigasira ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Yakomeje agira ati: “Ntabwo twari twibagirwa ko mu minsi yashize hari bamwe mu bayobozi birukanywe kubera kutagaragaza ubushobozi bwo gusigasira iryo hame bakaba barasezerwe, rwose Nyakubahwa Guverineri nkaba ngusaba ko ibyo ushyira imbere ugomba kwita kuri iryo hame kuko ubumwe bw’Abanyarwanda tubukomeyeho kandi twese turi hano kugira ngo tuzagufashe”.

Minisitiri Musabyimana, yavuze ko  hari byinshi Guverineri  mushya w’Intara y’Amajyaruguru akwiye kwitaho birimo   mutekano kuko umutekano ari imwe mu nkigi ya mwamba mu iterambere.

Yakomeje anamusaba kwimakaza ibikorwa bijyanye n’isuku n’isukura bitewe nuko muri iyi Ntara hakigaragara ibikorwa birangwa n’isuku n’isukura, akaba agomba kwita ku maresitora ndetse n’aho abantu bahurira, kandi akita ku gutanga serivise nziza mu baturage kuko ari bo umuyobozi akorera.

Yagize ati: “ Nyakubahwa Guveriner, ibi byose uzabigeraho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa banyuranye, inzego z’umutekano, abanyamadini n’amatorero, abikorera, imiryango itari iya Leta, abo bose ni abafatanyabikorwa b’Intara y’Amajyaruguru, kandi byagaragaye ko gukorana n’abo bantu bose byatanze umusaruro, abari hano bose biteguye kugufasha, kandi na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu izakomeza kugufasha mu byo uzakenera byose kugira ngo wuzuze inshingano zawe”.

Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice we yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wamugiriye icyizere akamushinga kuyobora Intara y’Amajyaruguru maze avuga ko azaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse n’iterambere ry’abayituye.

Yagize ati: “ Nzaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubwo Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabinyibukije ni ibintu nzi kandi mparanira buri munsi kandi bireba buri Munyarwanda kuko ubuyobozi bwacu n’imibereho n’iterambere by’Abanyarwanda byubakiye ku bumwe bwacu,  ndetse bikaba ari bimwe mu byatumye bamwe mu bayobozi birukanwa, ubumwe bw’Abanyarwanda ni ishingiro rya byose”.

Yongeyeho ati: “Ngiye kwegera abaturage n’abayobozi dukomeze twimakaze gahunda ya Ndi Umunyarwanda, nzaharanira kandi ko ruswa icika muri iyi Ntara kandi nsabe ko buri muturage atanga amakuru kuri buri wese utanga n’uwakira ruswa, ikindi ni uko igwingira ry’abana muri iyi Ntara  ngiye guharanira ko rivaho kuko iyi Ntara ifite ibiribwa ireza cyane”.

Uwasimbuwe kuri uyu mwanya Nyirarugero Dancile, yashimiye Perezida wa Repubulika wari waramushinze kuyobora Intara y’Amajyaruguru, none ngo akaba yashimye ko ajya kuyobora Komisiyo y’Igihugu yo guserera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo.

Intara y’Amajyaruguru igizwe n’uturere dutanu, kugeza ubu uturere 4 tukaba dufite Abayobozi b’agateganyo, ari two Musanze, Burera, Gicumbi, na Gakenke; uretse Gicumbi umuyobozi wayo wagiye kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru by’abateganyo, abandi birukanwe ku mirimo yabo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/08/2023
  • Hashize 1 year