Minisitiri Kaboneka yatangaje uburyo bushya Leta yatangiye gukoresha buzakura abaturage mu bukene

  • admin
  • 24/11/2016
  • Hashize 8 years
Image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, arasaba abaturage kunyurwa n’ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo, hanyuma abasaba kubihindurirwa bakaba ari ba bandi koko babikwiye.

Yabigarutseho mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Sena y’u Rwanda yahuzaga inzego zitandukanye baganira kuri gahunda zigamije kuvana abaturage mu bukene.

Minisitiri Kaboneka yavuze ko abaturage bakwiye kwitondera gusaba kuva mu byiciro by’ubudehe bashyizwemo kuko hari abagendera mu kigare gishobora no kubagiraho ingaruka mu minsi iri imbere.

Yatanze urugero rw’umuturage wari woroye inka zitari munsi y’icumi warwanaga n’abandi asaba gushyirwa mu cyiciro cy’ubudehe.

Ati “Hari n’uwo ushyira imbere y’abaturage bakaba aribo bamwamagana, Hari ahantu nagiye umuntu asaba kujya mu cyiciro afite ishyo ry’inka zitari munsi y’icumi ariko arimo aburana ngo ajye mu cyiciro runaka. Mubabije anyemerera ko byose abifite. Nti urashaka iki ati ‘ ese abana banjye baziga bate?”

Yakomeje avuga ko atumva ko iyo mitungo ishobora kumutura umutwaro wari kuzamuremerera mu minsi iri imbere.

Ati “Urumva ni ibyo afite ntabwo yumva ko ashobora kubikoresha neza, ngo arashaka kurihirirwa kw’abana be. We arashaka kujya mu cyiciro kubera hari buruse y’ubuntu. Akanibagirwa ko ari inguzanyo agomba kuzishyura.”

Yatanze urundi rugero rw’umuturage wari ku murongo asaba ko yahindurirwa icyiciro. Yegereye Minisitiri Kaboneka amubwira mu Gifaransa ko ashaka guhindurirwa icyiciro, amusubirishijemo abivuga mu Cyongereza, amusabye kubivuga mu Kinyarwanda, abaturage bari aho bamutamaza ko afite imitungo itamwemerera gushyirwa mu cyiciro cya mbere ndetse ko yize.

Ku kibazo cy’abarangije kaminuza barwanira gushyirwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri,nabyo ngo ntibikwiye.

Ati “Uyu munsi turajya hasi hariya tugasanga umuntu urangije kaminuza ufite impamyabumenyi na we ashaka kujya muri cya cyiciro cya mbere n’icya kabiri, kubera ko adafite akazi. Ubu birasaba nkaho ibyiciro byabaye igisubizo kinakemura ikibazo cyo kutagira akazi.”

Yakomeje avuga ko abantu bakwiye kubitandukanya bakabyumva ngo niba runaka yabonye impamyabumenyi cyangwa se arangije amashuri y’imyuga akwiriye kumva ko yabonye ubushobozi bushobora gutuma adatekereza gukomeza gufashwa, ahubwo agahera ku bumenyi yabonye akabukoresha nk’igishoro gituma yiteza imbere agafasha n’abandi.

Minisitiri Kaboneka akomeza avuga ko umuntu nk’uwo akwiriye kubazwa niba ashaka kuba umutindi nyakujya.

Kaboneka yasabye abayobozi gufasha mu guhindura imyumvire n’imitekerereze y’abanyarwanda, buri wese akumva ko agomba kwigira.

Ati “Ibyo tuvuga byo kwigira mu gihugu ntabwo byaramba umuturage atishimiye ibyo afite noneho agatera indi ntambwe. Banza wigire n’ugufasha aze agufasha kuva aho ugeze.”

Guverinoma y’u Rwanda yatangiye iyo gahunda yo kuzamura abaturage mu mirenge 30 y’igihugu biciye mu cyo bita gutanga inkunga ikomatanyije.

Umunyamabanga wa leta muri Minaloc ushinzwe imibereho myiza no kurengera abaturage, Mukabaramba Alvera, yavuze ko iyo gahunda yatangiye igamije gufasha abantu kuva mu rwego runaka rw’ubukene bakagira aho bagezwa.

Abaturage bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ Ubudehe bazafashwa guhabwa amatungo magufi, kwishyurirwa mituweli, guhabwa akazi muri VUP ndetse n’ibindi bigo bya leta bigiye gutanga akazi muri ibyo bice bizajya bihera kuri abo baturage bagende bafashwa kuzamurwa kugeza bageze aho batagikeneye gufashwa.

Kaboneka akomoza kuri iyi gahunda yagize ati “Twarebye ngo izi gahunda ni gute ku muntu umwe tukamukurikirana nibura mu myaka itatu tukavuga ngo turamucukije ararangije? Igituma twabifashe wasangaga dutatanya imbaraga, umuntu ukamuha akangaka katari bumwice ngo kamukize akaguma kuri serumu. Turavuga tuti reka dukore impamba ishoboka, tumukurikirane umwaka umwe, ibiri turore uko ashobora gutera imbere akagera aho agera avuga ati ,nshobora kwifasha.”

Biteganyijwe ko iyo gahunda izakomereza mu turere twose tw’u Rwanda. Buri karere kagiye gatoranywamo umurenge umwe uzaherwamo.


Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw

  • admin
  • 24/11/2016
  • Hashize 8 years