Minisitiri Gen. James Kabarebe avuga ko inshingano za RDF zitarangirira mu kurinda umutekano gusa

  • admin
  • 13/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe avuga inshingano za RDF zitarangirira mu kurinda umutekano gusa ahubwo zikomereza no mu kurinda ubuzima bw’abaturage kandi ngo n’abinjiye mu gisirikare mu ntwaro babaha ngo ntihaburamo agakingirizo.

Ibi Gen. Kabarebe yabitangarije kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2016 ku bitaro bikuru bya gisirikare bya Kanombe ahakomereje gahunda y’ubukangurambaga mu kurwanya virusi itera SIDA mu ngimbi n’abangavu yiswe “All In” ibi bitaro byiyemeje gufatanya na Imbuto Foundation.

Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe byatangiye gufasha urubyiruko ruturutse hirya no hino mu Rwanda mu kwikebesha nka bumwe mu buryo bwagaragajwe n’ubushakashatsi ko bugira uruhare mu kwirinda kwandura virusi itera SIDA ku mahirwe angana na 60%.

Gen. Kabarebe ashimangira ko gahunda nk’iyi igomba kwaguka kuko ngo abo imaze kugeraho bakiri bake mu gihugu dore ko yagaragaje ko imibare itarenga abantu ibihumbi 700 bamaze gukebwa (kwisiramuza).

Yagaragaje ko inshingano z’Ingabo z’u Rwanda zigera no ku kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda, ati “Ntacyo byaba bimaze kurinda imbibi z’igihugu utarinda ubuzima bw’abantu. Buriya n’abagiye kwinjira muri RDF tubaha imbunda, amasasu n’agakingirizo. Ni agakingirizo muri RDF ni intwaro.”

Gen. Kabarebe yibukije abantu ko kugira ngo umusirikare arwane neza urugamba, agomba kuba afite ubuzima bwiza.

Yanasabye ko kandi mu bibazo abaganga babaza abarwayi babagana hatajya haburamo kubaza umurwayi niba yarikebesheje.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Ndimubanzi Patrick avuga ko mu gihe ubushakashatsi bwagaragaje ko kwikebesha byongera amahirwe yo kutandura virusi itera SIDA, leta ishishikariza abagabo cyane cyane abakiri bato kukebesha kugira ngo barinde ubuzima bwabo.

Yasabye urubyiruko kandi ko kwikebesha bidahagije kuko ngo bagomba no kubifatanya n’ubundi buryo bwo kwirinda SIDA burima kudahemukira abo bashakanye ndetse byababananira bagakoresha agakingirizo.

Nyamara umwe mu batanze ubuhamya witwa Niyonsanga Ildephonse ukomoka mu Karere ka Huye, avuga ko we yisiramuje akuze kubera ahanini imyumvire y’abamubwira ibinyuranye ku kwikebesha aho bamwe bamubwiraga ko ari iby’abo mu idini ya Islam naho abandi bakamubwira ko hari indwara bizamukuririra.

Nyuma y’uko yegereye abaganga ariko ngo yahinduye imyumvire ndetse anarushaho gushishikariza abandi ngo bikebeshe kuko yaje gusanga ari bwo afite isuku kurusha mbere atarikebesha.

Ubukangurambaga bwiswe “All In” mu Cyongereza, naho mu Kinyarwanda bakabwita “Twese hamwe ntawe usigaye dufatanye kurwanya virusi itera SIDA mu ngimbi n’abangavu”, yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame tariki 7 Nyakanga uyu mwaka ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation n’abafatanyabikorwa bawo.


Dr. Butera Alexis ukuriye Ibitaro bya gisirikare bya Kanombe n’Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation,Urujeni Bakuramutsa bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye (Ifoto/Imbuto)

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/07/2016
  • Hashize 8 years