Minisitiri Gatabazi avuga  ko bagiye gushyira imbaraga ku bayobozi bashya

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/11/2021
  • Hashize 3 years
Image

Kuri uyu wa mbere abayobozi bashya b’uturere batowe barahiriye kwinjira mu kazi ndetse hakorwa n’ihererekanya bubasha hagati yabo na komite icyuye igihe, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney avuga  ko bagiye gushyira imbaraga mu kongerera ubumenyi aba bayobozi bashya kugira ngo buzuze inshingano uko babisabwa.

Abaturage nabo bakaba basaba ko ubu buyobozi bwatangiye imirimo bwashyira imbaraga mu kongera ibikorwa remezo kandi umuturage agashyirwa ku isonga.

Ibikorwaremezo birimo amazi, amashanyarazi, imihanda, kunoza imiturire ndetse no kurwanya ibibazo bitandukanye bikibangamiye imibereho y’abaturage biri mubyo abaturage biteze kuri aba bayobozi b’ashya b’uturere.

Habiyambere Nicodem utuye mu karere ka Kamonyi yagize ati “Ikintu tubifuzaho cyane ni amashanyarazi ndetse  no gukwirakwiza hose amazi, n’imihanda.”

Abatuye akarere ka Rusizi bavuga ko “Rusizi ihana imbibi n’ibihugu 2 aribyo Congo n’u Burundi, Rusizi dufite isoko rikomeye cyane i Bukavu riremwa n’abakongomani bakenera amatungo natwe dukeneye isoko ry’amatungo, isoko ryo ku Rusizi ni isoko rikomeye aho wasangaga abakongomani bazana amadevise none abanyarwanda bahakoreraga kuri duwane bose bagiye muri Congo turashaka ko icyabajyanye ko twagikora bakagaruka abakongomani bakadukurikira.”

Dr Nahayo Sylivere watorewe kuyobora Ngoma yagize ati “Icyo twifuza ni uko ibyo bikorwa byose bizagerwaho ariko tugatekereza ku muturage nk’uko tumaze kubigira umuco, umuturage agomba kuba ku isonga, icyo tuzakora cyose yaba imibereho, iterambere ry’ubukungu, imiyoborere myiza byose tukabikora dutekereza umuturage.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney avuga  ko bagiye gushyira imbaraga mu kongerera ubumenyi aba bayobozi bashya kugira ngo buzuze inshingano uko babisabwa.

Ati “bafite amashuri, ubumenyi, bafite ubunararibonye, bafite ubuzima hari ibyo bakoze mu mirimo inyuranye y’igihugu ariko bakeneye kubakirwa ubushobozi mu bijyanye n’imiyoborere, imikorere n’imikoranire, bakeneye guherekezwa muri urwo rugendo rw’akazi kabo n’inshingano kugira ngo igihe cyose bari mu kazi ibyo babura mu bumenyi, ubunararibonye, mu buhanga mubikenerwa babihabwe mu buryo bw’amahugurwa n’ibiganiro ariko tukanabibutsa ko badakora bonyine.”

Biteganijwe ko aba bayobozi bashya batowe berekeza mu mwiherero mu ntara y’i Burasirazuba kugira ngo bahabwe ubumenyi kubijyanye n’imikorere n’imikoranire n’izindi nzego ndetse n’abaturage.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/11/2021
  • Hashize 3 years