Minisitiri Dr Ngirente yatangije ku mugaragaro inama ya 5 ku kuboneza urubyaro

  • admin
  • 12/11/2018
  • Hashize 6 years
Image

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente uyu munsi yatangije ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ya gatanu ku Kuboneza Urubyaro.

Iyi nama yitabiriwe na Nyakubahwa Jeannette Kagame, Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Repubulika ya Haiti, n’abandi bayobozi benshi n’intumwa baturutse mu bihugu 110.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yashimangiye akamaro ka serivisi nziza zo kuboneza urubyaro, avuga ko ari uburyo butajegajega bwo guteza imbere imibereho myiza y’abagore, abana ndetse n’imiryango.

Yanavuze kandi ko kuboneza urubyaro atari ikibazo cy’abagore gusa ahubwo ko ari ikibazo kireba abantu bose kuko ingaruka zo kutakitaho zigera ku bantu bose.

Minisitiri w’Intebe yanagaragaje ko kuboneza urubyaro byonyine bitakemura ibibazo byose by’iterambere.Bigomba kuzuzanya n’igenamigambi rinoze, imiyoborere myiza, kwitwara neza mu kazi, iterambere ry’ubushobozi bwa muntu, ndetse na gahunda yo guteza imbere imikurire myiza y’umwana.

Minisitiri w’Intebe yibukije abitabiriye inama ko bimwe nu bikorwa bitandukanye bijyanye na gahunda yo kuboneza urubyaro Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kubishyira mu bikorwa kandi bikaba bigenda bitanga umusaruro ushimisjije.

Bimwe muri byo bigizwe no kugeza serivisi zo kuboneza urubyaro mu midugudu yose, kunoza ikwirakwizwa ry’amakuru arebana na gahunda zo kuboneza urubyaro ku bantu bose, no gutangiza uburyo bwo kuboneza urubyaro bw’igihe kirekire mu bigo nderabuzima byose.

Minisitiri w’Intebe yagize ati “Nk’uko bigaragara muri Gahunda ya Leta yo Kwihutisha Iterambere 2017-2024, intego u Rwanda rwihaye ni ukongera umubare w’abitabira kuboneza urubyaro ukagera nibura kuri 60% muri 2024.”

Insanganyamatsiko y’inama y’uyu mwaka ni “Ugushora imari mu kuboneza urubyaro ni inyungu z’Ubuzima bwose”.

Minisitiri w’Intebe yanaboneyeho n’umwanya wo gusobanura ingamba Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho kugira ngo ziyifashe kugere kuri iyo ntego. Yashimangiyeko u Rwanda ruzi neza ko gushyira mu bikorwa izo gahunda zose zijyanye no kuboneza urubyaro ari ugutegura neza ejo hazaza.



Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri w’ubuzima diane gashumba bari mu banyacyubahiro bitabiriye iyi nama
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi benshi n’intumwa baturutse mu bihugu 110

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/11/2018
  • Hashize 6 years