Minisitiri Diane Gashumba yongeye gusaba abanyarwanda kwirinda indwara ya Ebola

  • admin
  • 07/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba yatangaje uyu munsi ko indwara ya Ebola iherutse kuvugwa mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Congo Kinshasa ku butaka bw’u Rwanda nta ihari ariko basaba abanyarwanda kwirinda.

Ebola yandurira mu matembabuzi y’uyirwaye iyo utayirwaye amukozeho, Minisitiri Dr Gashumba akavuga ko mu Rwanda hakomeje gushyirwa imbaraga muri gahunda y’isuku kuko ngo abantu mu gihe isuku bayigize umuco Ebola itabageraho. Yagize Ati “Kuyirinda biroroshye ni umuco w’isuku gusa.”

Dr Gashumba avuga ko mu gihe hari umuntu wabonekaho ibimenyetso bya Ebola abantu bakwiye gutaga amakuru vuba bishoboka.

Ati “Ingamba zihari ni ugukomeza kwigisha abanyarwanda no gupima abinjira bose mu gihugu kandi tugahora twiteguye.”

Yatangaje ko ku mipaka y’u Rwanda ubu hose hari abakozi ba MNISANTE babanza gupima abantu binjira mu gihugu kandi bakamenya ko batavuye mu gace karangwamo iki cyorezo.

Iyi ndwara iherutse gutanzwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru m gace ka Beni.

Minisitiri w’ubuzima yibukije ko ufite indwara ya Ebola arangwa no guhinda umuriro, kubabara mu ngingo, kuribwa mu nda, kuruka no guhitwa ndetse no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.

Uyu munsi kandi Minisitiri Dr Gashumba yabanje kuganira n’abayobozi b’amadini n’amatorero, abacuruzi bafite za Hotel n’abafite kompanyi zitwara abagenzi abaha amakuru kuri iki cyorezo Ebola kivugwa mu baturanyi muri Congo n’ingamba zo kugikumira no kwirinda ko cyagera mu Rwanda.

Niyomugabo Albert

MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/08/2018
  • Hashize 6 years