Minisitiri Biruta yakomoje ku ngamba zo gucogoza ubuzererezi n’ibiyobyabwenge

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/08/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko ibibazo by’abana bata ishuri bakisanga mu buzererezi n’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge n’ibindi byaha bigomba kuvugutirwa umuti ku bufatanye n’inzego bireba.

Yabikomojeho mu biganiro yagiranye n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda, byabereye ku Cyicaro Gikuru ku Kacyiru, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Kanama 2024.

Minisitiri Dr Biruta yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, ashima intambwe Polisi imaze gutera mu gukora kinyamwuga n’uruhare rwayo mu gushyigikira gahunda y’igihugu y’iterambere, binyuze mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yavuze ko n’ubwo hakiri ibibazo by’umutekano, urwego Polisi igezeho yiyubaka rushimishije ndetse rushimangirwa n’icyizere abaturage bayereka.

Yagize ati “Hari akazi kakozwe kugira ngo igere kuri urwo rwego, ibyo kwishimira ni byinshi ariko tunatekereza n’ibindi bigomba gukorwa kugira ngo tubashe guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihindura isura uko iterambere riza.”

Yagarutse ku bibazo bikigaragara birimo iby’abana bata ishuri bakisanga mu buzererezi n’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge n’ibindi byaha, avuga ko bigomba kuvugutirwa umuti ku bufatanye n’inzego zose bireba kandi hagashyirwa imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga no gukumira ibyaha.

Yakomeje ati “Umubare w’abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha barimo urubyiruko rw’abakorerabushake, Imboni z’Impinduka n’abandi, ni imbaraga ziyongera mu gukemura ibibazo birebana n’umutekano.”

Kuri ubu, mu Gihugu hose habarirwa urubyiruko rw’abakorerabushake rurenga miliyoni 1.9, rutanga umusanzu mu bikorwa bijyanye n’umutekano n’iterambere, harimo gukumira ibyaha, kurwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ndetse no kurwanya imirire mibi.

Uru rubyiruko rwagize uruhare rufatika mu ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza y’igihugu yo kurwanya ikwirakwizwa ry’Icyorezo cya COVID-19.

Imboni z’Impinduka ni urubyiruko rugizwe n’abahoze mu bigo ngororamuco basubijwe mu buzima busanzwe. Binyuze mu ihuriro ryabo, bagira uruhare mu gukumira ibyaha bakaboneraho n’amahirwe yo kwiteza imbere mu mibereho n’ubukungu.

Ni gahunda igamije gufasha abanyuze muri ibi bigo kwihuriza hamwe, kugira icyerekezo, kwikorera ubuvugizi no kugira uruhare mu gukumira ibyaha no kubona amahirwe yo kwiteza imbere.

IGP Namuhoranye yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbaraga mu gukorana n’abaturage no gutera inkunga amatsinda atandukanye agira uruhare mu gukumira ibyaha.

Yagaragaje ko kwagura ikoranabuhanga muri serivisi za Polisi nko kwifashisha cameras zambarwa ku mubiri n’abapolisi n’izindi serivisi zijyanye n’umutekano wo mu muhanda, bigamije kunoza imitangire ya serivisi, kurwanya ruswa, gukorera mu mucyo, kwimakaza ubutabera no kubazwa inshingano.


  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/08/2024
  • Hashize 3 weeks