Minisiteri y’Ubuzima yatangaje kuri uyu wa Kabiri mu Rwanda habonetse abandi bantu batanu banduye Coronavirus, bituma umubare w’abamaze gusangwamo iyi ndwara ugera kuri 75
Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu barwayi batanu bashya, batanu bayiturukanye mu mahanga bahita bashyirwa mu kato, mu gihe umwe yahuye n’umuntu wanduye, nawe ashyirwa mu kato.
Abantu bane baje baturutse Dubai bahita bashyirwa mu kato
Umuntu umwe watahuwe ko yahuye n’undi urwaye Coronavirus mu Rwanda, ahita ashyirwa mu kato
Minisiteri y’Ubuzima yakomeje iti “Abarwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe kandi barimo koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye. Hanashakishijwe abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima
Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW