Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye Guverineri gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange yasabye Guverineri mushya w’Intara y’Uburengerazuba gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’abatuye iyi Ntara.
Yabivuze kuri uyu wa Gatanu mu ihererekanyabubasha hagati y’uwari Guverineri, Dushimimana Lambert n’uherutse kumusimbura, Ntibitura Jean Bosco.
Kayisire Marie Solange yavuze ko Intara y’Uburengerazuba ari yo iri nyuma mu Rwanda mu bipimo byose by’iterambere ry’abaturage.
Ni umuhango witabiriwe n’abantu bake ndetse n’abakozi b’Intara.
Guverineri Ntibitura Jean Bosco yatangaje ko ibibazo biri muri iyi Ntara abizi binyuze mu makuru no mu byo uwo yasimbuye yamugejejeho, yizeza ko gushyira umuturage ku isonga mu bikorwa ari byo bizamufasha gushyira iherezo kuri ibyo bibazo.
Ntibitura Jean Bosco abaye Guverineri wa 8 uyoboye Intara y’Uburengerazuba kuva mu 2006 Intara zabaho.
Ni Intara igizwe n’Uturere 7 turimo 5 dukora ku kiyaga cya Kivu gifatwa nk’amwe mu mahirwe y’iterambere ry’abaturage, ituwe n’abaturage barenga miliyoni 2.8.
Dushimimana Lambert yayiyoboraga kuva mu kwezi kwa 9 umwaka ushize, muri iki gihe, Uturere tubiri two muri iyi Ntara tuyobowe by’agateganyo nyuma y’uko abatuyoboraga beguye kuri iyo mirimo.