Minisiteri ya Siporo n’umuco yiyamye abantu n’ahantu hose hanyuzwa amashusho y’urukozasoni

  • admin
  • 30/04/2018
  • Hashize 6 years

Mu gihe hakomeje gukwirakwizwa amashusho y’urukozasoni Ku mbuga nkoranyambaga,Minisiteri y’umuco na siporo yasohoye itangazo ryiyama abantu ndetse n’ahantu hose haha ingufu mu ikwirakwiza ry’ ayo mashusho y’urukozasoni.Muri iryo tangazo kandi ibitangazamakuru byasabwe ko byatanga umusanzu mu gukumira iryo kwirakwizwa ry’ayo mashusho.

Ni itangzo ryashyizweho umukono na minisiteri ya siporo n’umuco ryamagana amashusho ndetse n’ibindi bintu byerekana ibice by’umubiri by’ibanga bikunze gucishwa ahantu hose abantu babasha kuba babibona ibyo rero bikaba binyuranyije n’umuco nyarwanda kandi ko bibujijwe.

Rigira riti”Minisiteri ya siporo n’umuco iramenyesha Abaturarwanda bose ko amashusho y’urukozasoni n’andi yerekana ibice by’ibanga by’umubiri anyuzwa muri Filimi,indirimbo,imbuga nkoranyambaga,itangazamakuru cyangwa ubundi buryo bwose,anyuranyije n’umuco nyarwanda kandi abujijwe”.

Rikomeza rigira riti”Minisiteri iramagana ibikorwa ibyo aribyo byose bikwirakwiza ayo mashusho,inasaba abanyarwanda bose n’abafite ibitangazamakuru by’umwihariko mu gufasha gukumira no kurwanya abagenda babikora”.

Risoza rigira riti”Kumurika no gucuruza cyangwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.Abanyarwanda bose barakangurirwa gusigasira no kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda”.


Ibi bije nyuma y’uko muri iki gihe hari abanyrwandakazi bari kujya ku mbuga nkoranyambaga bakifotoza bambaye ubusa buri buri ugasanga amafoto yabo yakwirakwiye hose kuri izo mbuga nkoranyambaga bityo uwo akaba atari umuco wagakwiye kuranga abanyarwanda.Cyo kimwe n’indirimbo zisigaye zigaragaramo abakobwa n’ubundi baba bambaye impenure bagaragaza ibice byabo by’ibanga.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 30/04/2018
  • Hashize 6 years