MINICOM yasobanuye impamvu igihugu cyagize ikibazo cy’ibura ry’isukari ku masoko y’imbere

  • admin
  • 17/06/2019
  • Hashize 6 years
Image

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Soraya Hakuziyaremye avuga ko izamuka rya bimwe mu bicuruzwa ku masoko yo mu Rwanda ari ibisanzwe ariko ko hari abacuruzi babikabiriza bakabyongera ku buryo buhanitse kugira ngo bungukire muri izo mpinduka ziba zabayeho.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena,aho yagarutse ku izamuka ry’ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa birimo Isukari ubu yiyongereye amafaranga 300 ndetse n’ibindi.

Minisitiri Hakiziyaremye yavuze ko kuba ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa bizamuka ari ibisanzwe ku masoko.Gusa ngo ahaboneka ikibazo ni abantu babyitwaza bakazamura ibiciro uko bishakaiye.

Yagize ati “Aho tubona ikibazo ni aho abantu bongeza ibiciro ku buryo buhanitse igihe ibyo bicuruzwa bihari ahubwo ugasanga hari abashaka kubyungukiramo.”

Yasabye abaturage kujya batungira agatoki Leta abacuruzi babonyeho ingeso yo kuzamura ibiciro ku bicuruzwa bityo babiryozwe.

Naho kubiciro by’isukari bikomeje kuzamuka,Minisitiri Hakiziyaremye avuga ko uruganda rwa Kabuye Sugar rutunganya isukari buri mwaka rumara ukwezi kwa Mata rudakora ruri gusukurwa ariko ngo uyu mwaka rwamaze amezi abiri ariyo mpamvu umusaruro warwo ubura ku isoko.

Minisitiri Hakiziyaremye Ati “Twari twagerageje kuganira n’abacuruzi b’isukari n’abayikura hanze cyane muri aya mezi aho uruganda rwa Kabuye sugar ruri gutunganwa igikorwa kiba buri mwaka mu kwezi kwa mata ugasanga isukari yabuze ku isoko.”

Akomeza avuga kandi ko Leta y’u Rwanda ikomeje intego y’uko igihugu kihaza mu bicuruzwa birimo n’isukari, amavuta yo guteka, amasabune n’ibikoresho byo kubakisha.

Ati “Twarebye ukuntu twashyira imbaraga mu gushaka abashoramari mu nganda zishobora gukora yaba isukari, amavuta, yaba amasabune tukazongera ku buryo uko isoko ribishaka hano mu Rwanda twashobora kubikorera hano bikaba biri mu gice k’ibikorerwa mu Rwanda.”

Nyuma y’uko mu minsi ishize ubwo umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda watangiraga gufata indi ntera, abacuruzi barimo n’abasanzwe bo mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu bazamura ibiciro bavuga ko bari kurangura ibicuruzwa ku biciro bibahanze.

Gusa ikigaragara ni uko uko bimeze kose urebye mu mihanda ituruka ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania imodoka zizana ibicuruzwa ubona ari nyinshi kandi zifite ibirango by’ibihugu nka Tanzania,Kenya ndetse n’izindi.

Ibi umuntu akaba atatinya kuvuga ko bishobora kuba byaratumye ikibazo cy’ibura ry’ibicuruzwa kitagaragara cyane nk’uko bamwe bari bamaze kwibaza ko uwo mwuka mubi hagati y’ibihugu bituranyi byahahiranaga ugeze ku kigero cyo hejuru ushobora gutuma ibicuruzwa bibura burundu ku masoko yo mu Rwanda.

JPEG - 130.4 kb
Min Hakiziyaremye avuga ko hari abitwaje ko ibicuruzwa byabuze bakazamura ibiciro ariko asaba abaturage kujya bagaragaza uwabizamuye kugira ngo abiryozwe
JPEG - 140.4 kb
Minisitiri Hakiziyaremye yabwiye abanyamakuru ko ibicuruzwa kugira ngo bibure ku isoko bishobora guterwa n’impamvu y’ukwiyongera kw’ababicyeneye

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 17/06/2019
  • Hashize 6 years