MINEDUC yahagaritse amashami 3 muri 5 ya Kaminuza ya Gitwe
- 16/03/2017
- Hashize 8 years
Minisiteri y’Uburezi ngo ishingiye kubyo yabonye mu igenzura yakoze mu mwaka w’amashuri 2016/2017 ku bipimo ngenderwaho byashyizweho na Guverinoma mu mashuri makuru hagamijwe gutanga ireme ry’uburezi yahagaritse amwe mu mashami ya Kaminuza ya Gitwe. Aya niyo ahanini yari agize iyi kaminuza iherereye mu karere ka Ruhango.
Ministeri y’uburezi yamenyesheje ko yasanze hari ibipimo iyi kaminuza itagejejeho mu bijyanye n’abarimu , Laboratoire, isomero n’ibikoresho nkenerwa mu kwigisha mu mashami ya “Bachelor of Medicine & surgery”, “Bachelor of science in Medical Laboratory and Technology”, hamwe na “Bachelor of Nursing programs”.
Basabwa guhita bafunga ariya mashami abiri abanza no gutegura ibyangombwa by’abanyeshuri bayigagamo. Ndetse no guhagarika kwandika abanyeshuri bashya muri ishami rya “Nursing programs” bagakurikiza inama bagiriwe n’abakoze igenzura, ngo byabananira n’iryo shami naryo rigafunga.
Comments

Amashami atatu yigagamo benshi muri Kaminuza ya gitwe yahagaritswe

Igenzura ryakozwe n’itsinda ry’abantu bane.
Aya mashami yafunzwe yigagamo abanyeshuri bagera ku 1 500 harimo n’abari bari muri ‘stage’ ahanyuranye mu gihugu.
Umuyobozi wa Kaminuza ya Gitwe yabwiye Umuseke ko koko Minisiteri yabamenyesheje iki cyemezo kuri uyu wa gatatu.
Umwe mu banyeshuri wiga kuri iyi Kaminuza utifuje gutangazwa yabwiye Umuseke ko ari inkuru ibabaje cyane kuri bo.
Avuga ko yiga muri Bac4 ya Medicine, ko bafite Laboratoire ibakwiriye, ko bafite ibitaro iruhande rw’ishuri bakoreramo ‘pratique’ bakanigiramo ibindi, ko kuri bo batunguwe cyane no guhagarika ishami ryabo kuko bo babonaga bahabwa uburezi bukwiriye.
Undi mugenzi we wiga mu ishami rya Laboratoire avuga ko bitangaje kuba Kaminuza yabo yarahawe uburenganzira bwo gukora yitwa Kaminuza n’iteka rya Minisitiri ryo mu 2015 hamaze kubaho igenzura, nyuma y’umwaka umwe ya Minisiteri igahagarika amashami atatu muri atanu y’iyo kaminuza.
Iyi kaminuza yemejwe nka “University of Gitwe” n’iteka rya Minisitiri ryo mu kwezi kwa mbere 2015.
Mu mpera z’icyumweru gishize Minisiteri y’uburezi yahagaritse by’agateganyo Kaminuza eshatu; Nile Source Polytechniques of Applied Arts iri i Butare, Sinhgad Technical Education Society iherereye ku Kicukiro na Rusizi International University iri i Kamembe mu Karere ka Rusizi. Izi ngo zagaragayemo zigaragayemo ibibazo bikomeye bibangamiye ireme ry’uburezi.
Dr Jered Rugengande umuyobozi wa Kaminuza ya Gitwe yabwiye Umuseke ko nyuma yo kugirana inama n’abanyeshuri yabasabye kwitegura gutaha, ubu ngo abanyeshuri 1 300 bagiye gutaha bategereze ko ibintu byazasubira mu buryo.
Kaminuza ngo iraba isigayemo abanyeshuri batarenga 250 biga mu mashami y’uburezi na ‘computer science’
Dr Rugengande yavuze ko itsinda ryakoze ubugenzuri taliki ya25, Ukwakira 2016 ryatanze raporo muri Minisiteri y’uburezi y’uko hari ibintu bitameze neza muri Kaminuza y’i Gitwe.
Uyu muyobozi yavuze ko abantu bakoze iriya raporo bashobora kuba batarabonye byose mu byo bashakaga cyane cyane ko bamaze umwanya w’amasaha nk’atatu kandi ubundi ubugenzuzi bwarakorwaga mu cyumweru cyose.
Dr Rugengande yavuze ko ku ruhande rwa Kaminuza ya Gitwe bari baranogeje ibyo basabwe n’abagenzuzi babanje kandi ngo bari bari ku rwego rwiza.
Yabwiye Umusekeko biteguye kuganira na Minisiteri y’uburezi ikazaza kwirebera amashirakinyoma uko ibintu bimeze muri ariya mashami.
Ngo gufunga ariya mashami bizagira ingaruka mbi ku burezi ikigo cyatangaga n’abo cyabuhaga ndetse n’abakozi batari bacye ubu babuze akazi.
Dr Rugengande ati: “Icyemezo cya Minisiteri turacyubaha ariko tuzaganira tubasabe kuza kwisuzumira ubwabo kandi dufite icyizere ko ariya mashami azafungura vuba.”
Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw