MINEDUC ntikozwa ibyo gushyira udukingirizo mu mashuli

  • admin
  • 09/06/2016
  • Hashize 9 years

Minisiteri y’Uburezi n’amadini kuri uyu wa Kane bamaganiye kure igitererezo cyo gushyira udukingirizo mu mashuri yisumbuye hagamijwe kugabanya umubare w’abangavu batwara inda zitateganyijwe no gukumira indwara zandurira mu mibonanano mpuzabitsina zirimo na Virusi itera Sida.

Ubundi agakingirizo kitabazwa iyo kwifata byananiranye kandi bigenda bigaragarako hari bamwe mu banyeshuri bananirwa kwifata bakishora mu mibonano mpuzabitsina rimwe na rimwe bakahatwarira inda zitateganyijwe cyangwa bakahandurira indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Mu bihe bitandukanye hagenda humvikana amajwi ya bamwe mu baturage batanga ibitekerezo bishyigikira ishyirwa ry’udukingirizo ku bigo by’amashuri nk’uko bikorwa n’ahandi hantu hatandukanye usanga hahurira abantu benshi. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisimbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Olivier Rwamukwaya yavuze ko badateganya gushyira udukingirizo mu bigo by’amashuri yisumbuye kuko mu biteganyijwe kuhakorerwa hatarimo gukora imibonano mpuzabitsina.

Hari mu nama ku ruhare rw’amadini mu guteza imbere uburezi ku buzima bw’imyororokere mu gihe isomo rijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ari rimwe mu masomo yihariye yashyizwe mu nteganyanyigisho nshya y’amashuri abanza n’ayisumbuye yatangiye gukurikizwa uyu mwaka. Yagize ati ″Ku mashuri hashyirwa imfashanyigisho n’ibibuga abana bakiniramo kuko bakenera kwidagadura n’ibindi bihateganyijwe ari nayo mpamvu tudateganya kuhashyira udukingirizo. Tuzakomeza dushyirwe aho abantu bakeka ko hakorerwa imibonano mpuzabitsina ariko mu mashuri ho oya!” Ku ruhande rw’amadini na bo bavuga ko badashyigikiye ko udukingirizo twashyirwa mu bigo by’amashuri, kandi ko igikwiye gushyirwa imbere ari ukwifata. Pasiteri Mutabazi Samuel uyobora Ibiro Bikuru bishinzwe amashuri y’Abaporotesitanti mu Rwanda, yavuze ko badashyigikiye ishyirwa ry’udukingirizo mu mashuri yisumbuye bitewe n’uko abayigamo baba bakiri abana batazi no kudukoresha. Kuri we ngo ikigomba gushyirwamo imbaraga ni ukwigisha uburere bwa gikirisito, indangagaciro n’ibijyanye n’umuco nyarwanda byo kwirinda. Ati″Ibyo ntabwo ari byo nk’umurezi ntabwo twabishyigikira. Mu mashuri abana baba batarakura ku rugero rwatuma bafata umwanzuro wo gukoresha agakingirizo. Bagomba gutegereza kugeza igihe cyabo cyigeze. Oya rwose ibyo ntabwo ari inshingano zacu zo gushyira udukingirizo mu mashuri.”

Ku ruhande rw’ibigo by’amashuri, Umuyobozi w’ishuri Lycée Notre Dame de Citeaux, Soeur Hélène Nayituliki, na we ntashyigikiye ko udukingirizo twashyirwa mu mashuri. Kuri we ngo abanyeshuri bagomba kwifata ntibategekwe n’umubiri kuko mu gihe bakwigishwa uko dukoreshwa bashobora guhita batangira kutwifashisha. Ati″ Kapote(udukingirizo) wowe uzikoresha nk’umuntu ukuze birakureba kuko uba ufite uburenganzira bijyanye n’imyemerere yawe, ariko nkanjye umwana muto w’uruhinja ntabwo namubwira ngo koresha kapote ahubwo namwigisha uburyo atari ngombwa, nkamwigisha umuco no kwiyubaha bituma arindira akazakora ibintu mu gihe cyabyo.” Amadini yemera ko kwigisha abana n’urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ari ngombwa kandi ko basanzwe babikora,bakaba bagiye kongeramo imbaraga bunganira Leta hakurikijwe integanyanyigisho nshya. Icyakora muri rusange batsimbaraye ku kwigisha uburyo bwo kwirinda no kwifata mbere na mbere.

Ubusanzwe mu myaka yashize ibijyanye n’ubuzima bw’imyorokere byigishwaga mu masomo y’ubumenyi nk’iry’ibinyabuzima (Biology),ariko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB),kivuga ko kuri ubu abarimu bagiye kujya barigarukaho no mu yandi masomo, kandi ryigishwe mu mashuri yose kuva mu abanza kugera mu yisumbuye.

Yanditswe na Ubwandtsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/06/2016
  • Hashize 9 years