MINAGRI yiteguye kubyaza umusaruro inama ya AGRF 2022 igiye kubera i Kigali

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/09/2022
  • Hashize 2 years
Image

Minisiteri y’ Ubuhinzi n’Ubworozi iravuga ko inama y’ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ Ubuhinzi muri Afurika yiswe African Green Revolution Forum (AGRF 2022 Summit) iteranira i Kigali guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Nzeri 2022, ari umwanya mwiza wo gushakira hamwe ibisubizo bikibangamiye intego yo kwihaza mu biribwa muri Afurika.

Bamwe mu bahinzi barimo n’ urubyiruko twaganiriye bashima ibikorwa na leta mu guteza imbere ubuhinzi n’ ubworozi muri rusange no kuba urubyiruko rushishikarizwa gukora ubuhinzi n’ubworozi, ndetse no koroherezwa mu kubona imbuto.

Nubwo bimeze gutyo ariko leta igaragaza ko hari ibikibangamiye ubuhinzi, ari nayo mpamvu u Rwanda ubu rumaze iminsi mu biganiro mpuzamahanga bigamije kunoza ubufatanye butuma ibyo kurya biboneka ku buryo buhagije.

Haba ibyamaze gukorwa ndetse n’ibyavuye muri ibi biganiro, ni byo u Rwanda rwiteguye gusangiza ibindi bihugu muri iri huriro  rya  African Green Revolution, nk’uko bigarukwaho na Jean Claude MUSABYIMANA umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ Ubuhinzi n’ Ubworozi.

Mu byo twaganiriye twaje kubonamo ibisubizo twashyira imbere mu myaka iri imbere kandi dufatanyije nka Afurika, guhera ejo rero ni umwanya mwiza ibihugu bya Afurika bizaganira ku cyo twita “resilient food systems” urusobe rw’ ubufatanye rutuma ibyo kurya biboneka, aha rero nk’ u Rwanda natwe turimo kuko tuganira twabonye ibisubizo byiza kandi twumva twasangiza abandi.”

 

 

Ibibazo bikibangamiye inzira iganisha ku kugera ku kwihaza mu biribwa muri Afurika usanga bihuriweho n’ ibihugu bigize uyu mugabane nk’uko nanone bigarukwaho na Jean Claude MUSABYIMANA umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ Ubuhinzi n’ Ubworozi.

“Ibibazo by’ umusaruro mucye tubihuriyeho, ibibazo by’ imihindagurikire y’ ibihe no kwangirika kw’ibidukikije ibyo tubihuriyeho, hari ibibazo byo kubonera imari urwego rw’ ubuhinzi n’ ubworozi icyo nacyo ni ikibazo rwose benshi muri Afurika tugihuriyeho n’ ibindi.’

Kuvugutira umuti ibi bibazo kandi bigakemuka mu buryo burambye ntibyahariwe abanyapolitike, abashoramari mu buhinzi n’ inararibonye gusa bazitabira iyi nama. Ni mugihe ahubwo urubyiruko rukora ubuhinzi rugaragaza ko rwiteguye gutanga umusanzu warwo. Jean claude NIYOMUGABO asanzwe akora ubuhinzi cyane cyane mu kongerera abahinzi ubumenyi no kubahuza n’ isoko.

“Murabizi neza ko urubyiruko ari twe benshi ugereranyije n’ abandi baturage muri rusange muri Afurika, turizera neza ko ibitekerezo dufite tuzabitanga bikaganirwaho  natwe tugatanga inama  maze tugafatanya mu rugendo rwo guteza imbere ubuhinzi n’ ubworozi muri rusange maze rukarushaho gutera imbere.”

Kuva u Rwanda rwagirwa igicumbi cya African Green Revolution Forum ni ubwa mbere iri huriro rigiye kuba imbonankubone kubera icyorezo cya COVID19, biteganyijwe ko izitabirwa n’ abagera ku bihumbi 2,000, barimo abanyacyubahiro nka Hailemariam Desalegn wahoze ari Perezida wa Ethiopia ari nawe uyoboye inama nyobozi y’iri huriro rigambiriye guteza imbere ubuhinzi ku mugabane wa Afurika.

Ibiganiro bizagarukwaho muri iyi nama haba mu kongera umusaruro w’ ubuhinzi, no guteza imbere ubuhinzi muri rusange byose bikaba byitezweho kwihutisha urugendo rwo kugera ku ntego Afurika yihaye yo guca inzara kuri uyu mugabane bitarenze umwaka wa 2030 izwi nka (zero hunger 2030).

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/09/2022
  • Hashize 2 years