Miliyoni 3 z’Abagore ku isi bakatwa imyanya ndangagitsina buri mwaka

  • admin
  • 02/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima WHO/OMS rivuga ko buri mwaka ku isi abagore barenga miliyoni 3 bagicyebwa imyanya ndangatsina yabo, bitewe n’umuco, idini cyangwa se imigenzo yo mu bihugu bimwe na bimwe. Ababikorerwa bikaba bibagiraho ingaruka mbi zirimo ipfunwe mu buzima bwabo bwose.

Ingaruka abagore bacyebwe bahura na zo, nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima zigaragarira kukuba usanga badateye nk’abandi bagore, hari imwe mu myanya ndangagitsina ifite akamaro usanga bo baba batayifite, kuko bayicyebwe. Abagore bacyebwe bibatera ipfunwe ndetse bikabagiraho n’ingaruka mu mutwe. Gusa ibi ntibizwi n’ababikorera abana babo, nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rivuga ababyeyi baramutse basobanukiwe neza ingaruka mbi uyu muco mubi ugira ku bakobwa iyo bakuze, bawureka burundu. Indi ngaruka irenze kuba hari ibice by’umubiri umukobwa wakaswe atakaza, ni uko ibi bice aribyo bifasha umugore kuryoherwa no kugira ibizongamubiri (sentiments), iyo akora imibonano mpuzabatsina. Akaba ariyo mpamvu gukata ibi bice by’umugore ari ukumuhohotera no kumuvutsa uburenganzira nk’ikiremwamuntu.

Mu buhamya bw’ababikorewe bavuga ko byagiye bikoranwa ubugome, kuko hari bamwe baciwe ibice bimwe by’imyanya ndangagitsina yabo nka rugongo (clitoris) ndetse ibindi bikadodwa bumva; urugero ni nk’imigoma (petites lèvres) kuri bamwe bakayica cyangwa ikadodwa, ku bandi imishino (grandes lèvres) igakatwaho, bitewe n’uko ucyeba yabitojwe! Nanone, bitewe n’uburyo bikorwamo n’abantu batize ubuganga ndetse n’ibikoresho bidasukuye byifashishwa bishobora gutera indwara nyinshi (infections) harimo n’izandura, kuko bidakorerwa kwa muganga, bityo isuku ikaba ari nke cyane, ndetse hari n’abo bishobora kuviramo urupfu.

Umugabane w’Afrika ubarurwamo ibihugu 25 bigikorwamo uyu muhango wo gucyeba abagore, aho, hashingiwe ku muco abakobwa bacyebwa imwe mu myanya ndangagitsina nka rugongo, imisundi, imishino ndetse rimwe na rimwe bakadodwa imigoma hagamijwe kubabuza kugirira ibizongamubiri (sentiments) imibonano mpuzabitsina ndetse no kwishimira abagabo. Nubwo ariko uyu muco wahagarukiwe ku isi ndetse wamaganwa n’ibihugu byinshi n’imiryango yita ku burenganzira bwa muntu, abagore bagera muri za miliyoni baracyacyebwa. Si ku bagore gusa baba muri Afrika bikorerwa, kuko n’ababa Iburayi nko mu Bufaransa, Ububiligi…iyo batashye iwabo hari igihe babikorerwa, kuko ari nk’umuco benshi mu babyeyi usanga bagikomeyeho

Yanditswe na Sarongo Richard /Muhabura.rw

  • admin
  • 02/11/2015
  • Hashize 8 years